00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biyemeje gukoresha ubumenyi bungutse mu kwihutisha impinduka mu buhinzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 September 2017 saa 08:02
Yasuwe :

Abashakashashatsi mu buhinzi, abakora iyamamazabuhinzi n’abagoronome baturutse hirya no hino mu gihugu biyemeje gukomeza kwihutisha impinduka mu rwego rw’ubuhinzi bongera umusaruro w’ubuhinzi ndetse banawongerera agaciro.

Uyu mukoro bawihaye kuru uyu wa 8 Nzeri 2017 ubwo basozaga amahugurwa yari amaze ibyumweru bitatu abera i Rubona muri station y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB). Aya mahugurwa yatanzwe n’impuguke zo mu kigo gifite ubuzobere mu ikoranabuhanga mu buhinzi (CATAS) cyo mu Bushinwa.

Aya mahugurwa, yitabiriwe n’abakozi ba RAB ndetse n’abagoronome b’amakoperative atandukanye bagera kuri 50, yabongereye ubumenyi mu bijyanye n’uruhererekane nyongeragaciro k’ibihingwa bitandukanye birimo umuceri, ibigori, imyumbati, urutoki, ibihumyo n’ibindi kuva mu murima kugera byongerewe agaciro mu ruganda.

Abakurikiye aya mahugurwa bakaba bavuga ko bigiye byinshi ku bunararibonye bw’Abashinwa bityo bakaba bagiye gukoresha ubu bumenyi bungutse mu gukomeza guteza imbere ubuhunzi mu Rwanda.

Niyoyita Shaffy, umwe mu bakurikiye aya mahugurwa, avuga ko bungutse ubumenyi bushya mu kongera umusaruro.

Yagize ati “Batwigishije uburyo dushobora guhuza imbuto zigatanga umusaruro mwiza kandi mu gihe gito no ku butaka buto. Ikindi gikurikiyeho ni ugutunganya umusaruro neza kugira ngo ugere ku isoko ufite inyongeragaciro.”

Dr Mark Cyubahiro Bagabe, umuyobozi wa RAB, avuga ko u Rwanda rugiye kungukira byinshi ku bumenyi n’ikoranabuhanga by’Abashinwa mu gukomeza guteza imbere urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Muri urwo rwego, uyu muyobozi wa RAB yanatangaje kandi ko mu gihe cya vuba RAB igiye gusinyana amasezerano y’ubufatanye (MoU) n’ iki kigo cyo mu Bushinwa CATAS hagamijwe gukomeza gusangira ubumenyi n’ikoranabuhanga bigezweho mu buhinzi.

ZHANG Liyong, Umujyanama mu by’Ubucuruzi muri Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda yashimangiye iby’ubu bufatanye n’igihugu cye mu gushyigikira iterambere ry’urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Yagize ati “Twishimiye gukomeza gusangira n’u Rwanda ubunararibonye dufite mu guteza imbere ubuhinzi muri iki gihugu.”

U Rwanda rusanzwe rufatanya n’u Bushinwa mu rwego rw’ubuhinzi, cyane cyane binyuze mu kigo gitangirwamo amahugurwa ku bumenyi n’ikoranabuhanga by’Abashinwa (China-Rwanda Agriculture Technology Demonstration Centre, C-RATDC) giherereye mu Karere ka Huye, Intara y’Amajyepfo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages