Iki gihembo yagihawe n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cya CFI (Capital Finance International) cyandika inkuru z’ubukungu, ubucuruzi n’imari ku Isi hose, aho buri mwaka gitanga ibihembo ku muntu cyangwa ikigo cyagize uruhare rugaragara mu guteza imbere ubukungu.

BK Capital isanzwe itanga serivisi zo gucunga imari n’iz’ubujyanama mu by’imari, ni yo yegukanye umwanya wa mbere mu Rwanda mu 2021, kuko yagaragaje inararibonye no guhanga udushya muri serivisi itanga.

Mu 2019 ni bwo BK Group Plc yatangije ku mugaragaro BK Capital Ltd mu kurushaho kwegera abakiliya bayo, iba ikigo cya kane igize nyuma ya BKTechouse yita ku ikoranabuhanga; BK Insurance yita ku Bwishingizi na BK Plc yita kuri serivisi za banki.

BK Capital ikora ubushakashatsi mu kigo imbere bw’uko isoko rihagaze, bigafasha abakiliya gufata umwanzuro ukwiriye, ikanatanga ubujyanama mu bijyanye n’imari, mu bikorwa by’ubucuruzi, igatanga serivisi z’ubugenzuzi, iz’ijyanye n’icyatera igihombo mu bucuruzi n’icyo wakora ngo ntikizabeho cyangwa niba cyarabaye bakaguha ubujyanama bw’uko wakivamo n’izindi.

Umuyobozi w’iki kigo, Umutoni Carine, yavuze ko iki gihembo cyerekana uruhare rwa BK Capital mu gutanga serivisi nziza z’imari ndetse n’iz’ubujyanama mu bigo byo mu Rwanda, mu Karere no ku Isi hose kimwe no ku bantu ku giti cyabo.

Yongeyeho ati “Dufite umuhate wo gukomeza kongera imari z’abakiriya bacu, bikazadushyira mu mwanya mwiza w’ikigo cy’ishoramari cyita ku nyungu z’abakiliya, ndetse kikanabaha ibisubizo byiza na serivisi z’ubujyanama zikwiriye.”

Bimwe mu byatumye iki kigo cyegukana iki gihembo ni umusanzu ufatika cyatanze mu bujyanama bwo guhanahana amafaranga mu bigo bibiri bikomeye mu Rwanda binabarizwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane birimo Cimerwa Plc muri Kanama 2020 ndetse na MTN Rwandacell Plc muri Gicurasi 2021.

Abatanze ibihembo kandi bavuze ko mu bindi byatumye BK Capital yegukana igihembo cy’ikigo cyiza mu gutanga ubujyanama mu by’imari mu Rwanda mu 2021 ari uko ihanga udushya mu byo ikora ndetse igaha abakiliya serivisi ziri ku rwego rwo hejuru.

BK Capital yegukanye iki gihembo mu gihe mu minsi ishize na Banki ya Kigali yegukanye igihembo cya banki nziza mu Rwanda mu bihembo bizwi nka ‘Euromoney Awards for Excellence’ by’umwaka wa 2021 kubera imikorere yayo myiza igamije guhindura imibereho n’iterambere ry’isoko ikoreraho n’uburyo yitwaye muri ibi bihe bya Covid-19.

BK Capital yahembwe nk’ikigo cyiza mu gutanga ubujyanama mu by’imari mu Rwanda
BK Capital yahembwe nk’ikigo cyiza mu gutanga ubujyanama mu by’imari mu Rwanda