Ni umuganda wabereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo. Wakozwe hacibwa amaterasi y’indinganire agomba gushyirwa kuri hegitari 10, imirimo yo kuyaca ikaba imaze ibyumweru bibiri itangiye.
Biteganyijwe ko aharimo gucibwa aya materasi hazahingwa imbuto ziribwa zirimo amaronji (Oranges), amapera n’ibindi biti by’imbuto. Birimo gukorwa n’abakozi 400, birangajwe imbere n’Inkeragutabara.
Nyuma y’uyu muganda, BK Group yashyikirije Umujyi wa Kigali inkunga ya mituweli z’abaturage 1470 mu rwego rwo gufasha abatarabashije kuyiyishyurira muri uyu mwaka kubera amikoro make.
Umuyobozi ushinzwe amashami muri Banki ya Kigali, Ntabwoba Bonaventure, yavuze ko bishimiye kwifatanya n’abandi mu bikorwa by’iterambere, anabibutsa kubyaza umusaruro serivisi zitangwa na Banki ya Kigali zirimo IKOFI, ifasha abahinzi kugera kuri serivisi z’imari, ndetse ubu irimo kwagurwa ngo ikoreshwe n’abantu bose.
Yakomeje ati “Mu izina ry’umuyobozi muruku wa BK Dr Diane Karusisi mpagarariye hano, ndetse na bagenzi banjye, nejejwe no gushyikiriza Umujyi wa Kigali ubwisungane mu kwivuza bw’abaturage 1,470. Iyi ni intambwe imwe kandi tuzakomeza tube hafi yanyu.”
Visi Perezida w’Inteko Ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, Edda Mukabagwiza, yashimiye Banki ya Kigali yatanze inkunga ku batishoboye, asaba abaturage gukomeza gushyira imbaraga muri gahunda z’iterambere.
Zirimo kwishyura ubwisungane mu kwivuza kandi ku gihe, kubungabunga ibikorwa remezo kandi bigakorwa hadategerejwe umuganda wa buri kwezi, ndetse hakitabwa ku muryango, imirire y’abana n’uburere bahabwa.



















TANGA IGITEKEREZO