00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK Group yizihije Umunsi w’Abagore, ibashishikariza gukomeza kuba isoko y’impinduka

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 9 March 2024 saa 05:27
Yasuwe :

BK Group Plc yifatanyije n’abakiliya n’abakozi bayo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe Umugore, basabwa gushyira imbaraga mu bikorwa bizana impinduka nziza muri sosiyete.

Buri tariki 8 Werurwe, Isi yose yizihiza umunsi wahariwe abari n’abategarugori. Uba ari umwanya mwiza wo kwishimira ibyiza bagezeho, no gukomeza imihigo.

Ibigo bigize BK Group nabyo byizihije uyu munsi, aho ku wa Gatanu byahurije hamwe abakozi babyo b’abagore n’abakiliya babyo baganira ku ngingo zitandukanye zijyanye no kububakira ubushobozi.

Ni ibiganiro byatanzwe n’abagore batandukanye bari gukora imishinga yagiye iterwa inkunga na BK, none hakaba hishimirwa iterambere ridasanzwe bagezeho.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Béata Habyarimana, yasabye abitabiriye iki gikorwa gukora cyane kugira ngo abagore batange umusanzu ukomeye mu iterambere.

Ati “Twavuze ku buryo bwo kugera ku imari ariko abari hano tunagitahane ujye uvuga ngo mfite 60% by’abagore mu bakozi banjye. Baravuga ngo ntabwo dushishikariza abantu guhinduka gusa nitwe dutuma bahinduka.”

“Wowe ubwawe mu bo ukorana nabo, abo ukoresha, bamwe ufiteho ijambo rema inzira, ba impinduka niba byarashobotse ahantu n’ahandi byashoboka.”

Ku ruhande rw’Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yasabye abagore batandukanye kujya bigirira icyizere kandi bagakora cyane.

Ati “Kudacika intege ni ibya mbere kuko ntabwo ari urugendo rworoshye, hari abagore bakora ubucuruzi bari hano bamaze gutera imbere cyane, abantu bose bagiye baca mu bibazo bikomeye ariko ntibacike intege.”

“Ikindi gikwiye kuduha imbaraga ni igihugu cyacu ubu ngubu tuzizihiza imyaka 30 tuvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bikwiye kuduha imbaraga cyane kuko niba nk’igihugu dushobora kuva mu byo twavuyemo, n’abantu n’ubucuruzi bushobora guca mu bintu bikomeye ariko iyo badacitse intege bagera ku bintu bitangaje.”

Yakomeje asaba abagore kudaha umwanya umuntu ushobora gusubiza inyuma ibitekerezo byabo, ahubwo bakumvira umutimanama wabo.

Ati “Hari akantu kamwe abagore dukunda gukora ushobora kuba ufite icyo utekereza ariko ukumva iby’abandi bakubwira, aya majwi rimwe na rimwe asumba ayawe kandi ni ibyago bikomeye.”

“Njye mu rugendo rwanjye nabonye ko iyo niyumvamo rya jwi ngo ukwiye gukora iki ndabikora, akenshi iyo ntabikoze kuko kanaka na kanaka bambwiye ko atari byo ngera imbere nkicuza, ikintu wumva mu mutima wawe ko aricyo uzajye ugikora kandi uzabikuramo imbaraga nyinshi.”

BK Group igizwe n’ibigo bitandukanye birimo Bank ya Kigali, BK General Insurance, BK TecHouse, BK Capital Ldt na BK Foundation, bitanga serivisi zitandukanye zifite aho zihuriye imari.BK Group yizihije Umunsi w’Abagore, ibashishikariza gukomeza kuba isoko y’impinduka

BK Group Plc yifatanyije n’abakiliya n’abakozi bayo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe Umugore, basabwa gushyira imbaraga mu bikorwa bizana impinduka nziza muri sosiyete.

Buri tariki 8 Werurwe, Isi yose yizihiza umunsi wahariwe abari n’abategarugori. Uba ari umwanya mwiza wo kwishimira ibyiza bagezeho, no gukomeza imihigo.

Ibigo bigize BK Group nabyo byizihije uyu munsi, aho ku wa Gatanu byahurije hamwe abakozi babyo b’abagore n’abakiliya babyo baganira ku ngingo zitandukanye zijyanye no kububakira ubushobozi.

Ni ibiganiro byatanzwe n’abagore batandukanye bari gukora imishinga yagiye iterwa inkunga na BK, none hakaba hishimirwa iterambere ridasanzwe bagezeho.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Béata Habyarimana, yasabye abitabiriye iki gikorwa gukora cyane kugira ngo abagore batange umusanzu ukomeye mu iterambere.

Ati “Twavuze ku buryo bwo kugera ku imari ariko abari hano tunagitahane ujye uvuga ngo mfite 60% by’abagore mu bakozi banjye. Baravuga ngo ntabwo dushishikariza abantu guhinduka gusa nitwe dutuma bahinduka.”

“Wowe ubwawe mu bo ukorana nabo, abo ukoresha, bamwe ufiteho ijambo rema inzira, ba impinduka niba byarashobotse ahantu n’ahandi byashoboka.”

Ku ruhande rw’Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yasabye abagore batandukanye kujya bigirira icyizere kandi bagakora cyane.

Ati “Kudacika intege ni ibya mbere kuko ntabwo ari urugendo rworoshye, hari abagore bakora ubucuruzi bari hano bamaze gutera imbere cyane, abantu bose bagiye baca mu bibazo bikomeye ariko ntibacike intege.”

“Ikindi gikwiye kuduha imbaraga ni igihugu cyacu ubu ngubu tuzizihiza imyaka 30 tuvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bikwiye kuduha imbaraga cyane kuko niba nk’igihugu dushobora kuva mu byo twavuyemo, n’abantu n’ubucuruzi bushobora guca mu bintu bikomeye ariko iyo badacitse intege bagera ku bintu bitangaje.”

Yakomeje asaba abagore kudaha umwanya umuntu ushobora gusubiza inyuma ibitekerezo byabo, ahubwo bakumvira umutimanama wabo.

Ati “Hari akantu kamwe abagore dukunda gukora ushobora kuba ufite icyo utekereza ariko ukumva iby’abandi bakubwira, aya majwi rimwe na rimwe asumba ayawe kandi ni ibyago bikomeye.”

“Njye mu rugendo rwanjye nabonye ko iyo niyumvamo rya jwi ngo ukwiye gukora iki ndabikora, akenshi iyo ntabikoze kuko kanaka na kanaka bambwiye ko atari byo ngera imbere nkicuza, ikintu wumva mu mutima wawe ko aricyo uzajye ugikora kandi uzabikuramo imbaraga nyinshi.”

BK Group igizwe n’ibigo bitandukanye birimo Bank ya Kigali, BK General Insurance, BK TecHouse, BK Capital Ldt na BK Foundation, bitanga serivisi zitandukanye zifite aho zihuriye imari.

Abakobwa n’abagore bakorera BK Group bahuriye hamwe bizihiza umunsi wabahariwe
Ihame ry’uburinganire rirubahirizwa muri BK Group
Iki gikorwa cyabaye uburyo bwo kongera guhura no gusabana hagati y’abakozi ba BK Group
Uyu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore muri BK Group, waranzwe n’ibiganiro bigaruka ku bikorwa by’umugore
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yasabye abagore kujya bigirira icyizere kandi bagakora cyane
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Béata Habyarimana, yasabye abagore gukora cyane kugira ngo batange umusanzu mu iterambere
Abakozi ba BK Group b’abagore n’abakobwa bagize n’umwanya wo kwidagadura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages