00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK yahembye abanyeshuri babiri bahize abandi muri PIASS (Amafoto)

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 9 September 2022 saa 09:04
Yasuwe :

Banki ya Kigali yahembye abanyeshuri babiri bahize abandi basoje amasomo mu Ishuri Rikuru ry’Aba-protestant mu Rwanda, PIASS, ibasaba guharanira iterambere ryabo n’iry’igihugu.

Abo banyeshuri basoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza, buri umwe yahawe miliyoni 1 Frw mu muhango wo gutanga impamyabumenyi wabereye ku cyiraco gikuru cy’iryo shuri ku Itaba mu Karere ka Huye, ku wa Kane tariki ya 8 Nzeri 2022.

Hahembwe Niyonzima Belise wabaye uwa mbere mu ishami ry’iyo kaminuza rya Huye na Kuradusenge Jean Pierre wahize abo mu ishami rya Karongi.

Umuyobozi wa BK - Ishami rya Huye - Harerimana Thacien, yavuze ko bafitanye imikoranre myiza na PIASS, bityo bahembye abanyeshuri bayizemo mu rwego rwo kuyishyigikira rwo kubatoza umuco mwiza wo kuzigama no kwiteza iterambere.

Yagize ati “Hari abantu benshi bagiye batangira ibikorwa ku mafaranga make cyane adashyika no kuri miliyoni, uriya rero ni umusingi banki yabahaye kugira ngo nibagera hanze bizabafashe gufasha n’abandi muri sosiyete, habeho no gutera ishyaka n’umurava barumuna babo bakiri ku ntebe y’ishuri.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwihaye intego yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, bityo na BK yiyemeje gutanga umusanzu wayo mu burezi.

Abanyeshuri bo muri PIASS n’urubyiruko muri rusange, basabwe kugana Banki ya Kigali ikabafasha mu iterambere binyuze mu mishinga yabo.

Niyonzima Belise yavuze ko kuba yahembwe na BK bigiye kumufasha kubakira ku musingi yamuhaye, akiteza imbere.

Yagize ati "Ndashimira cyane Banki ya Kigali kuko aya mafaranga impaye azamfasha gutangira kwiteza imbere, kandi yeretse na barumuna banjye ko bagomba gukora cyane kuko iyo ubashije kubona ko ibyo ukora hari ababiha agaciro bakabishima, nawe ushyiramo umwete."

"Nanjye ndabashimiye cyane kandi mbizeza ko iyi mpano mpawe hari byinshi nzayibyazamo umusaruro."

Abahawe ibihembo bavuze ko batari basanzwe bafite konti muri BK, ariko biyemeje guhita batangira gukorana n’iyi banki.

Umuyobozi Mukuru wa PIASS, Prof Musemakweli Elisée, yavuze ko BK ari umufatanybikorwa mwiza ufasha iri shuri rikuru mu iterambere.

Yagize ati "BK turakorana cyane kandi dufitemo konti nyinshi. Ariko uretse n’ibyo baduha inguzanyo nyinshi kuko nko mu kubaka i Karongi niyo yaduhaye inguzanyo. Ubwo bufatanye rero bwatumye batwubakamo icyizere kandi natwe tubagirira icyizere, niyo mpamvu mu birori nk’ibi ngibi baje kudushyigikira."

Prof Musemakweli yasabye abanyeshuri basoje amasomo gukoresha neza ubumenyi bahawe biteza imbere, bakarangwa n’ubunyangamugayo ndetse n’ikinyabupfura.

Kuri iyi nshuro PIASS yashyize ku isoko ry’umurimo abagera kuri 399 bize mu mashami atatu ariyo uburezi, iterambere n’iyobokamana.

Ni ku nshuro ya cyenda PIASS itanze impamyabumenyi
Abasoje amasomo bari babukereye
Umuyobozi Mukuru wa PIASS, Prof Musemakweli Elisée, yavuze ko BK ari umufatanyabikorwa mwiza mu iterambere ry'iri shuri rikuru
Ababyeyi bari baherekeje abana babo muri ibi birori
BK ni umufatanyabikorwa ukomeye wa PIASS
Wari umunsi w'ibyishimo ku basoje amasomo
Ni ku nshuro ya cyenda PIASS itanze impamyabumenyi
Kuradusenge Jean Pierre wahize abo mu ishami rya Karongi yari ahagarariwe
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Ishami rya Huye, Harerimana Thacien (iburyo) ashyikiriza igihembo Niyonzima Belise wabaye uwa mbere mu ishami rya PIASS ry'i Huye
Niyonzima yiyemeje gukoresha aya mafaranga akiteza imbere
Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye
Abayobozi n'abanyeshuri basoje amasomo bafata ifoto y'urwibutso

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages