Ku rwego rw’igihugu uwo munsi wizihirijwe mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa kane. Witabiriwe n’abayobozi batandukanye hatangwa n’ibikoresho birimo imishini zidoda imbabura za kijyambere n’inka byose bishyigikira iterambere ry’umuryango.
Banki ya Kigali (BK) yatanze imashini 83 zidoda imyenda zizafasha abagore bamaze igihe biga imyuga mu kigo cyitwa Yego Center cyo mu Karere ka Gisagara.
Umukozi wari uhagarariye BK mu kwizihiza uwo munsi, Kimenyi Samantha, yavuze ko mu byo bakora baharanira ko abanyarwanda bose batera imbere n’umugore adasigaye inyuma kuko ari mutima w’urugo.
Agize ati “Twatanze imashini 83 zihwanye n’amafaranga miliyoni 10. Ni ukugira ngo nabo biteze imbere bivane mu bukene kuko ni intego yacu ko abantu bahinduka mu bijyanye n’ubukungu.
“Turabyizeye cyane kuko abo twahaye inkunga ni abagore basanzwe baba muri koperative bize kudoda kandi imashini twabahaye ni nziza zimeze nk’izo bigiyeho twizeye ko hari icyo bizamara kandi tubijeje ko tuzagaruka kurebe uko bimeze.”
Ubutumwa bwatanzwe bwibanze ku gukuraho imbogamizi zikibangamira abagore mu iterambere n’imibereho myiza zirimo inda zitateguwe ziterwa abana b’abangavu.
Visi Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Mukakarisa Francine, yashimiye buri wese ugira uruhare mu guteza imbere abagore.
Yagize ati “Twese tugire uruhare mu gukuraho izo nzitizi kugira ngo umugore agire uruhare mu iterambere adafite birantege.”
“Turashimira abafatanyabikorwa bagize uruhare kugira ngo uyu munsi ugende neza. Twavuga nka Banki ya Kigali yatanze biriya bikoresho mwabonye ku bakobwa barangije imyuga kandi bizatuma biteza imbere bateze imbere n’igihugu.”
Abagore kandi bahawe imbabura za kijyambere 184 zatanzwe na Action Aid Rwanda ndetse borozwa n’inka umunani.
Bamwe mu bagore bahawe imashini zidoda imyenda bavuze ko bagiye kuzifashisha mu gushyira mu bikorwa ibyo bize bityo biteze imbere.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro iragira iti “Twubake Umuryango twifuza turwanya gusambanye abana”.



















TANGA IGITEKEREZO