00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BNR yasabye I&M Bank kuba iya mbere mu gutanga serivise nziza

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 23 October 2015 saa 11:44
Yasuwe :

Mu birori byabereye i Kigali kuri uyu wa 22 Ukwakira, byo kumurika Umuyobozi mushya wa I&M Bank Rwanda, gushimira abakiriya bayo ndetse no gutangiza gahunda y’inguzanyo ku mazu, Umuyobozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yasabye I&M Bank kuba iya mbere mu gutanga serivise nziza nkuko ariyo ya mbere yashinzwe mu Rwanda.

Rwangombwa yashimiye ubuyobozi bwa I&M uruhare igira mu gutuma Abaturarwanda barushaho kwizigamira nubwo hariho abantu benshi batarasobanukirwa ibijyanye no kwizigamira. Ariko yongeyeho ko BNR nka Banki igenzura izindi zose zo mu Rwanda izafatanya nazo gukemura iki kibazo.

Ati “Nkuko I&M Bank ariyo banki ya mbere yashinzwe mu Rwanda, turizera ko izaba n’iya mbere mu gutanga serivise nziza ku bakiriya bayo, natwe nka Banki Nkuru y’u Rwanda tuzabatera ingabo mu bitugu turushaho gushyiraho ingamba zituma ifaranga ry’u Rwanda rigumana agaciro karyo. Ubwo rero mbifurije gutera imbere mu bucuruzi bwanyu.[…]”

Umuyobozi mushya wa I&M Bank, Robin C. Bairstow yavuze ko mu migambi azanye muri iyi banki ari ukongerera ubumenyi abakozi bayo buzatuma barushaho gutanga servise nziza. Ikindi kandi yavuze ko ubuyobozi bwa I&M Bank buteganya kongera amashami yayo ndetse no kuzana ibicuruzwa na serivise nshya.

Ati“Mbere na mbere nishimiye gukorera mu Rwanda! Turateganya gukora ibintu byinshi birimo nko kongera amashami yacu, guhugura abakozi bacu kugira ngo babashe gutanga serivise nziza. Turateganya kandi kuzana ibicuruzwa bishya harimo nka MORTGAGE (inguzanyo y’inzu) twatangije ndetse n’ibindi. […]”

Inguzanyo y’inzu izafasha abakiriya ba I&M Bank gutura mu nzu zabo bwite, bahabwa igihe cyo kwishyura kigera ku myaka 20.

Robin yongeyeho ko I&M Bank isanzwe ifitanye ubufatanye na Leta y’u Rwanda bwo gutera inkunga amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro, TVET.

Robin C. Bairstow ni muntu ki?

Robin C. Bairstow ni inzobere mu bijyanye n’imicungire y’amabanki dore ko amaze imyaka irenga 23 muri uyu mwuga.

Yahawe imirimo yo kuyobora I&M Bank Rwanda muri Nzeli 2015.
Yagiye akora mu mabanki akomeye yo mu bihugu byo muri Afurika yo hagati, Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’izo muri Aziya y’Amajyepfo, aho yabaga ari mu buyobozi bwo hejuru.

Afite ubumenyi buhanitse mu bijyanye n’amabanki kuko yabyize muri Kaminuza zitandukanye harimo nka Merchant Naval Academy yo muri Afurika y’Epfo ndetse na University of Leicester yo mu Bwongereza.

I&M Bank Rwanda

Yashinzwe mu mwaka w’1963 yitwa Banque Commerciale du Rwanda (BCR). Icyo gihe yari iya Leta y’u Rwanda. Muri 20014, Actis Capital, Ishyirahamwe ry’abashoramari rikokorera i Londres ryaguzemo imigabane ingana na 80%, Leta isigarana 20% gusa.

Muri 2012, Actis Capital yagurishije imigabane yayo muri I&M Bank Group yo muri Kenya, PROPARCO yo mu Bufaransa ndetse no muri German Investment Corporation yo mu Budage. Leta y’u Rwanda nayo iracyafitemo imigabane yayo.
Muri Kanama 2013, nibwo iyi banki yahawe izina rya I&M Bank (Rwanda).

Umuyobozi mushya wa I&M Bank, Robin C. Bairstow
Guverineri wa BNR John Rwangombwa
Umuyobozi mushya wa I&M Bank, Robin C. Bairstow na Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu John Rwangombwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages