Ibi Hakuziyaremye yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Werurwe 2022, ubwo yari mu gikorwa cyitiriwe “kuvuza inzogera y’uburinganire n’iterambere ry’umugore (Ring the bell for gender equality)".
Ni igikorwa cyateguwe n’Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda (Rwanda Stock Exchange:RSE) ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore (UN Women), Ikigo Mpuzamahanga cya Banki y’Isi giteza Imbere Abikorera (IFC) na Banki Nkuru y’u Rwanda.
Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya munani mu Rwanda kigamije kwerekana no kwibutsa abantu uburyo uburinganire ari ngombwa mu gihugu by’umwihariko ku isoko ry’Imari.
Umuyobozi Mukuru wa RSE, Pierre Célestin Rwabukumba yavuze ko ibigo by’imari n’abikorera bagomba kumenya ko uburinganire ari iturufu mu iterambere kuko aho bahabwa ubushobozi bwo gukora bateza imbere igihugu.
Yagize ati “Turashaka gushishikariza abikorera gushyira imbaraga muri iki gikorwa cy’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore mu Rwanda, impamvu ni uko bifite akamaro ku muntu ku giti cye no ku gihugu cyacu.”
Yakomeje avuga ko nubwo hakiri icyuho mu nzego zimwe na zimwe hari ibiri gukorwa kugira ngo uburinganire bwubahirizwe.
Mu biri gukorwa na RSE harimo gutanga ubumenyi n’amakuru ku bijyanye n’ishoramari binyuze mu kwigisha no gushishikariza abashoramari mu bigo bito ndetse n’ibiciriritse gushora mu mishinga y’abagore ibyara inyungu.
Si RSE gusa ahubwo na Banki Nkuru y’u Rwanda iri gukora byinshi kugira ngo uburinganire bugaragare mu mikorere ndetse no mu bikorwa bya banki zo mu Rwanda.
Umuyobozi Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko iyi banki iri gukora ibishoboka byose kugira ngo abagore n’abagabo bagerweho na serivisi z’imari kimwe.
Ati “Twebwe dukora ibishoboka byose kugira ngo abantu bose babashe kugerwaho na serivisi zijyanye n’imari.”
Yakomeje avuga ko nk’abareberera Urwego rw’Imari hifashishwa ubushakashatsi mu kureba imbogamizi n’icyuho bihari mu bijyanye n’imari bagakora ubuvugizi bukwiriye.
Yagize ati “Hifashishijwe ubushakashatsi bwakorewe mu bigo by’imari, abakora ubucuruzi buciriritse cyane abagore bishyura inguzanyo ku rwego rwa 95%, abo rero mu gihe bahuye n’imbogamizi yo kudahabwa inguzanyo nka Banki Nkuru y’u Rwanda tubakorera ubuvugizi bakabasha kuzihabwa.”
Hakuziyaremye yakomeje avuga ko BNR yifuza gukomeza gufasha abagore mu iterambere ryabo, anemeza ko ishishikariza ibigo by’imari kugendera ku mibare nyayo iva mu bushakashatsi no gushyira mu bikorwa ingamba zakorohereza abagore kwiteza imbere no kubasha kugera ku nguzanyo.
Iki gikorwa cyo kuvuza inzongera y’uburinganire kigamije kugaragaza uburyo urwego rw’abikorera rufatanyirije hamwe rwagera kuri byinshi mu bijyanye n’uburinganire.
Umuyobozi wa Gahunda z'uburinganire muri UN Women, Denise Umwali wa Ngoga yavuze ko ubufatanye bwayo na RSE bugaragaza ko iterambere ry’abagore rishobora kugerwaho.
Yagize ati “Ubu bufatanye bugaragaza ko icyo twifuza gishobora kugerwaho kandi UN Women yiteguye gukora igishoboka cyose ngo uburinganire n’iterambere ry’umugore rigerweho.”
Abahuriye muri iki gikorwa bagaragaje ko nubwo imbogamizi zikiri nyinshi n’urugendo rukaba rukiri rurerure, inzego zose zikoreye hamwe ibyifuzwa mu buringanire byagerwaho.








Ibitekerezo 0