Ibi biza byatumye bamwe mu baturage bagira impungenge ko bashobora guhura n’inzara mu minsi iri imbere kubera ikibazo cy’umusaruro muke.
Mu karere ka Gakenke, imvura yaguye muri aka gace yangije hegitari zisaga 1600 zihinzeho imyaka itandukanye.
Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, kuri uyu wa Gatatu, yahumurije abaturage ayoboye ko nta mapfa azahagaragara muri uyu mwaka ndetse ashimangira ko ibyo bidashoboka muri iyi ntara.
Yagize ati “Ntabwo bishoboka ko tuzahura n’amapfa kuko ibyo kurya turabifite bihagije kandi bizatugeza ku mwero w’indi myaka.”
Icyakora Bosenibamwe avuga ko umusaruro bari biteze uzagabanyuka cyane ndetse bishobora no kuzagira ingaruka ku tundi Turere tw’igihugu dusanzwe duhahira mu Ntara y’Amajyaruguru.
Yakomeje agira inama abatuye Intara y’Amajyaruguru kudasesagura umusaruro bazabona ahubwo bagahunika ibiribwa hirindwa ko igihe cyazagera nabo bakajya kuwugura bahenzwe kandi aribo bawejeje.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke kibasiwe bikabije n’ibiza baganiriye na IGIHE bavuze ko batewe impungenge n’ibiribwa bishobora kuzabura mu gihe gito.
Ndayambaje Alexis yagize ati “Ibi biza byaradushegeshe, uretse inzu yanjye byasenye n’amatungo byarayahitanye, byanasize urutoki rwanjye birutabye ndetse n’ibishyimbo nahinze hose sinzageramo.”
Ibihe by’imvura byagaragaye muri uyu mwaka byateye abaturage bo muri aka gace impungenge ko bashobora kwibasirwa n’inzara ariko Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yo ivuga ko nta kibazo cy’inzara kizagaragara mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO