00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bosenibamwe yabujije uturere kwishyura ba Rwiyemezamirimo bambura abaturage

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 29 January 2015 saa 01:41
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimee yavuze ko ubukana bw’ikibazo cy’abaturage bamburwa na ba rwiyemezamirimo bwatumye hafatwa ingamba zikomeye ku turere twemera kubishyura kandi tuziko abaturage babafashije batishyuwe.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, Umuyobozi w’Intara y’amajyaruguru yagaragaje ko bibabaje kuba rwiyemezamirimo atsindira isoko agakoresha abaturage, nyamara yamara gushyikira ifaranga akabereka ubworo bw’ikirenge yirengagije imbaraga batakaje (…)

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimee yavuze ko ubukana bw’ikibazo cy’abaturage bamburwa na ba rwiyemezamirimo bwatumye hafatwa ingamba zikomeye ku turere twemera kubishyura kandi tuziko abaturage babafashije batishyuwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, Umuyobozi w’Intara y’amajyaruguru yagaragaje ko bibabaje kuba rwiyemezamirimo atsindira isoko agakoresha abaturage, nyamara yamara gushyikira ifaranga akabereka ubworo bw’ikirenge yirengagije imbaraga batakaje kugira ngo inshingano ze zigerweho.

Bosenibamwe yagarutse ku turere twishyura aba ba rwiyemezamirimo bakarinda bigendera batishyuye abaturage, avuga ko mu ngamba zikarishye twafatiwe harimo no kwishyura abaturage ibyo rwiyemezamirimo yagombaga kwishyura byose uko byakabaye.

Yagize ati “Rwiyemezamirimo watsindiye isoko agakoresha abaturage, mu kumwishyura umuyobozi (abashinzwe imari) bagomba kubanza kumenya neza ko ba baturage akoresha agiye kubishyura, izo ni ingamba twafashe.Uzabirengaho rero, Akarere kazabirengaho kazirengera ibyo Rwiyemezamirimo yakabaye yarakoze, buri gihe mu nyungu z’abaturage.”

Uyu muyobozi w’intara y’Amajyaruguru yagaragaje ko ibi byemezo byafashwe bigomba gukurikizwa nta kabuza, hagamijwe kurengera inyungu z’umuturage uba yavunitse ntiyiturwe.

Ikibazo cy’abaturage bamburwa na ba rwiyemezamirimo baba batsindiye amasoko ya leta kandi cyagarutsweho mu biganiro abadepite bagize komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo w’igihugu, bagiranye n’itsinda ry’abayobozi bo muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi kurimu cyumweru gishize, ubwo batangiraga gusuzuma Umushinga w’itegeko rishyiraho urugaga rw’abakora umwuga wo gutanga amasoko.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amasoko ya Leta (RPPA) Augustus Seminega yasobanuriye abadepite ko ubusanzwe ba rwiyemezamirimo batubahirije amasezerano nta buryo bwo kubafatira ibihano bwari buriho, bigatuma abadafite ubunyangamugayo bahemukira abaturage bakoreshaga.

Nk’uko Seminega yabisobanuye, ngo iri tegeko ritanga icyizere ko abaturage bajyaga bamburwa na ba rwiyemezamirimo bashobora guhozwa amarira, kuko ricubya ubunyangamugayo buke bwa ba rwiyemezamirimo, bazajya ahirahira guhemuka akazajya ahanwa binyuze mu rugaga.

Yagize ati “Nka rwiyemezamirimo ufite umukozi uri mu rugaga akambura abakozi n’urugaga rushobora kumuhana.Uretse n’ibyo urugaga kubera ko ruzajya rukora ubushakashatsi rugasoma, rukigisha, abantu barurimo bashobora gufasha leta gushyiraho ingamba, amategeko cyangwa amabwiriza atuma igihe ba rwiyemezamirimo bakoresheje abaturage babishyura, batabishyura bagafasha leta gushyiraho uburyo ba rwiyemezamirimo bahanwa.Ubu ntabihari.”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages