Guverinoma ya Botswana iratungwa agatoki kuba yarahaye imyitozo abasirikare 85 b’Abanyarwanda bahawe amahugurwa y’ubutasi, bakaba baramaze no koherezwa mu Rwanda. Iyo raporo yateje ibibazo muri Botswana, ivuga ko iyo myitozo yatanzwe binyuze mu kigo cy’Abanyamerika cyigisha amategeko mpuzamahanga (ILEA) kiri muri icyo gihugu. Botswana iramagana raporo ihuza Perezida Ian Khama n’ibikorwa by’ibiro by’ubutasi bya Amerika (CIA).
Hagati aho umuyobozi wa ILEA, Kelebemang Motlhanka, yemeje ko Botswana iha amahugurwa Abanyarwanda ariko agahakana ko nta mikoranire y’iyo Leta na Kayumba Faustin Nyamwasa ndetse na CIA nk’uko byanditswe ku rubuga Mmengionline.
Kelebemang Motlhanka ati “Duha amahugurwa Abanyarwanda ndetse n’umubare nturi munsi ya 80. Hari n’ibindi bihugu 34 duha amahugurwa. Si inshingano zacu kumenya ubashaka, ariko nakubwira ko nta mujenerali nzi witwa Nyamwasa. Nta mikoranire tugirana na CIA, ariko duhabwa inkunga na Guverinoma ya Amerika ndetse n’iyacu.”
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko hari amakuru avuga ko Nyamwasa ubarizwa muri Afurika y’Epfo, yaba agenda ashakisha Abanyarwanda bagahabwa amahugurwa muri Botswana, mu rwego rwo gushinga umutwe wa gisirikare.
Amakuru ajyanye na Nyamwasa ngo yerekana ko yabaye umuyobozi w’urwego rw’ubutasi mu Rwanda, igihe ingabo zari iza RPA zarwanaga urugamba rwo kubohora igihugu.
Motlhanka avuga ko Botswana yahaye amahugurwa Abanyarwanda binyuze muri ILEA, nk’ikigo gihuriweho na USA, Botswana n’ibindi bihugu 34.
Ikigo cya mbere cya ILEA cyashyizwe mu mujyi wa Budapest mu mwaka wa 1995, kikaba cyaragenderaga ku mabwiriza y’ibiro by’iperereza bya Amerika (FBI).
Ikigo cya kabiri cya ILEA cyayoborwaga n’urwego rw’Amerika rwo kurwanya ibiyobyabwenge cyashyizwe muri Bangkok. Icyo muri Gaborone ni icya gatatu cyashinzwe na Amerika.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Botswana, Dr Jeff Ramsay, yahakanye ibikubiye muri iyo raporo, ko igamije guharabika abayobozi bo mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo n’abandi bo mu karere.
Iyi raporo ivuga ko Botswana yabaye ibirindiro bya Amerika, aho ihera amahugurwa abarwanyi bagomba guhirika ubutegetsi mu bihugu bitandukanye bya Afurika, akaba ari na yo mpamvu ngo Amerika itahirika ubutegetsi bwa Botswana.
Iyi raporo ariko ngo gupfa kwemeza ukuri kwayo birasaba iperereza ryimbitse, dore ko Minisiteri y’umutekano muri Afurika y’Epfo yasabwe gukurikirana ibyayo.
Nk’uko yuzuyemo amakuru menshi, ivuga ko Perezida Khama wa Botswana, yahawe imyitozo na CIA nyuma agahirika ubutegetsi muri Botswana, akaba ariyo mpamvu ari inshuti magara na Amerika.
CIA na yo ivugwaho gutera inkunga icyo yise ‘National Endowment for Democracy (NED)’, bishatse kuvuga “impano y’igihugu ku bwa Demokarasi” ngo kigamije kwifashishwa na Amerika, ishyiraho imitwe igomba guhirika ubuyobozi bw’ibihugu bitandukanye ngo bihindure itegeko nshinga ku buryo bijyana na politiki Amerika ishaka.
Ibindi byavuzwe muri iyo raporo
Mu minsi ishize IGIHE twabagejejeho ko umuyobozi w’ihuriro ry’abacuruzi b’Abanyafurika y’Epfo, (Congress of South African Trade Unions -Cosatu), Zwelinzima Vavi, yashyize ahagaragara raporo ishyira mu majwi Zimbabwe ko yaba ifasha mu guha intwaro ndetse ikanaha imyitozo ya gisirikare abo yise “amabandi agomba guteza umutekano muke ku Rwanda”.
Nyuma y’iminsi mike, Vavi yavuze ko ntaho ahuriye n’iyo raporo, ndetse anasaba Minisiteri y’ingabo muri Afurika y’Epfo, gukora iperereza ngo hamenyekane ukuri kwayo.



















TANGA IGITEKEREZO