00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BPR Bank Rwanda yasangiye n’abakiliya bayo i Rusizi, ibizeza kubaherekeza mu iterambere

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 18 August 2023 saa 01:05
Yasuwe :

Abakiliya ba BPR Bank Rwanda i Rusizi bashimiwe uburyo bakomeje gukorana neza n’iyi banki, bizezwa kubona ibyiza birenzeho mu minsi iri imbere.

Ibi babisabwe ubwo bahuraga n’ubuyobozi bw’iyi banki ku rwego rw’igihugu mu mugoroba wo gusangira no kubashimira imikoranire myiza ikomeje kuranga BPR Bank n’abakiliya bayo, wabaye ku wa Gatatu, tariki 16 Kanama 2023.

Umuyobozi wa BPR Bank mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru, Rwagahungu Eugène, yagaragaje agaciro iyo banki iha abakiliya bayo.

Ati “Kubera ako kamaro mudufitiye rero tuzajya tubasanga aho muri ndetse twongere tugaruke kenshi.”

Yakomeje ati “Banki ubusanzwe igizwe n’ibintu bibiri, abazana amafaranga (ababitsa) n’abayajyana (ababikuza). Ndabingingira gukomeza kuza kubika amafaranga iwacu kugira ngo nimukenera kuza kuguza menshi bizakunde.”

Rwagahungu yanabasabye kandi kurushaho kwimukira ku ikoranabuhanga kugira ngo barusheho kuryoherwa na serivisi nziza za BPR Bank.

Ati “Nimwimukire ku ikoranabuhanga kuko ni ryiza kandi ryoroshya ibintu harimo no kugabanya imirongo muri banki. Twifuza ko abakiliya bacu bose bajyana n’igihe bakoresha ikoranabuhanga kandi birashoboka.”

Umuyobozi muri BPR Bank ushinzwe Amashami yose mu Rwanda, Ntwali Innocent, yavuze ko gutumira abakiliya bagahura bagasangira ari umuco bakomeyeho nka BPR Bank kuko bibafasha guhana ibitekerezo byubaka.

Ati “Ibi bidufasha guhura tukababwira mukatwumva namwe bikaba bityo kandi murabizi ko umukiliya ari umwami. Uwo mwami rero ni mwe tugomba gukorera.”

Yakomeje ati “Hari ibyo twagiye twemera wenda tutarakora, igihe ni iki ngo tubatege amatwi maze natwe turusheho kubahiriza ibyifuzo byanyu. Turabakeneye ngo dufatanye uru rugendo. Ubu twinjiye mu muryango mugari wa KCB Group, mu yandi magambo ubu turisanga muri Afurika y’Iburasirazuba yose kandi duhagaze neza. Ibi byose bigamije kubaha ibyiza. Nimugumane natwe kugira ngo musorome ku mbuto nziza za BPR Bank.”

Bamwe mu banyamuryango ba BPR Bank bavuze ko na bo banyuzwe n’imikoranire myiza iri hagati yabo na banki yabo.

Kabananiye Claude yagize ati “Ntabwo BPR itanga inguzanyo ahubwo itanga ibisubizo ku bakiliya. Dufite ingero nyinshi hano i Rusizi z’abafite amakamyo 50 kandi barahereye hasi cyane. Inama zanyu ziherekeza abakiliya babagana baka inguzanyo, zituma itaba umutwaro ku mukiliya ahubwo ikaba igisubizo.”

Umutesi Yvette na we umaze imyaka icumi akorana na BPR Bank, yashimye iyi gahunda ngo kuko igaragaza guhabwa agaciro.

Ati “Twe nk’abagore by’umwihariko, twishimiye kwisanga muri banki iyobowe n’umugore mugenzi wacu. Ku bw’ibyo rero, turifuza ko mwashyiraho uburyo by’umwihariko bwo guteza imbere abagore cyane cyane ko iterambere ry’umugore rigera kuri bose”.

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank, Mutesi Patience, yagarutse ku nkomoko za banki zombi (BPR na KCB) ashimangira ko kuva na kera zishingwa, zose zari zifite byinshi zihuriyeho ari na yo mpamvu kwihuza kwazo bidatangaje.

Yagize ati “KBC n’ubwo ari banki ikomoka muri Kenya ariko ni banki y’abaturage ba Kenya. Birasa neza na BPR yo mu Rwanda kuko na yo ni banki yashinzwe n’abaturage b’Abanyarwanda ubwabo kuva mu 1975. Murumva neza ko zombi zari zihujwe no guteza imbere abaturage kandi ni nako bikiri nyuma yo kwihuza.”

Yakomeje ati “Uyu munsi twaje i Rusizi kubabwira ko dushima imikoranire myiza dufitanye no kurushaho kunoza ubucuti. Ntimukabone BPR Bank nka banki isanzwe yaje hano kunguka gusa. Turashaka ko muzajya mutureba nk’umufatanyabikorwa. Ni cyo dushaka kuba cyo. Umuntu uciriritse ushaka gutangiza umushinga muto areba imbere, yaza akatubaza ati ni iki mwamfasha kugira ngo tugendane muri urwo rugendo rw’iterambere.”

Mutesi yavuze ku cyifuzo cyo kugira uruhare rufatika mu kuzamura iterambere ry’umugore na bo bagifite kandi bagikomeyeho.

Ati “Turi mu nzira zo gushaka impuguke zizaza kudufasha kurushaho gusesengura icyo abagore bakeneye cyane muri banki yacu. Tuzashakisha abagore bakora ubucuruzi buciriritse tubafashe kuzamuka. Ndizera ko na BPR Bank dufite iyo nshingano y’uko twafata abagore barimo gukora ubucuruzi tukagendana na bo muri urwo rugendo rw’iterambere.”

Ubusanzwe BPR Bank Rwanda ifite imizi kuri Banki y’Abaturage y’u Rwanda yabonye izuba bwa mbere mu 1975. Yagiye igira amateka atandukanye ariko kuri ubu ikaba yarabaye BPR Bank Rwanda Plc nyuma yo guhuzwa na KCB Bank Rwanda Plc. Ubu ni banki ifatwa nk’ubukombe mu Rwanda kuko ifite amashami asaga 140 mu gihugu hose, ikaba ifite abakozi basaga 1000 n’abakiliya barenga ibihumbi 800.

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Mutesi Patience, asuhuza umwe mu bakiliya bayo i Rusizi
Abitabiriye uyu mugoroba banyuzwe n'imigabo n'imigambi banki yabo bisunze mu iterambere ibafitiye
BPR Bank Rwanda ifite ingeri nyinshi z'abakiliya harimo n'abashoramari bavuye mu mahanga
Rwagahungu Eugène uyobora BPR Bank Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru, avuga ko nta wigira mu bucuruzi
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Patience Mutesi, avuga ko bashyize imbere cyane ibyifuzo by'abakiliya babo kuko ari byo bashingiraho bakora ibibanyura
Umulisa Yvette uri mu bakiliya ba BPR Bank Rwanda yifuza ko hajyaho umwihariko wo kwita ku iterambere ry'umugore biruseho
Bamwe mu bakozi ba BPR Bank Rwanda Ishami rya Rusizi bakomeje gukarishya ubwenge ngo barusheho gutanga serivisi nziza ku babagana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages