Ni inkunga yatanzwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2023 nyuma y’uruzinduko BPR Bank Rwanda Plc yakoreye mu rugo rwa SOS Children’s Village Rwanda ruri mu Mujyi wa Kigali.
Muri iki gikorwa abayobozi ba BPR Bank Rwanda basobanuriwe uburyo abana batagira kivurira bakirwa bakitabwaho kuva ku bafite imyaka itatu kugeza ku bafite imyaka 11.
Aba bana iyo bakigera muri uru rugo bashyirwa mu miryango, umwe ukaba ugizwe n’abana umunani n’umubyeyi w’umugore ubafasha mu burere no kubitaho bakumva ko bari mu muryango mu gihe cy’amezi atandatu.
Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri BPR Bank Rwanda, Emmanuella Nzahabonimana, yavuze ko gutanga iyi nkunga biri muri gahunda yo gushyigikira ibikorwa by’abakiliya bayo no kubafasha kwesa imihigo.
Ati “Mu rwego rwo kwesa imihigo yo gushyigikira iterambere ry’umuryango w’u Rwanda, BPR yiyemeje gutanga iyi nkunga mu gikorwa cyo gukusanya inkunga cya SOS muri gahunda yabo ya ‘Urugo Rwuje Urukundo’ kuri buri mwana. Iki ni kimwe mu bikorwa bya BPR mu cyumweru cyahariwe kwita ku mukiliya.”
“Twashimye ibikorwa byanyu byo kurerera u Rwanda rw’ejo, niyo mpamvu twifuje kubasura no kubatera inkunga muri gahunda yanyu, nibyo twese twifuza nk’ababyeyi kandi koko iyo ufashije umuryango uba ufashije ejo ni ukuvuga ko ejo hazaza hacu hazaba hishimye."
Umuyobozi wa SOS Children’s Village Rwanda, Kwizera Jean Bosco, yashimiye BPR Bank Rwanda Plc, ku nkunga yabageneye ku nshuro ya kabiri nyuma y’iyo yabahaye mu 2021 mu rwego rwo gukomeza kubafasha kurera abana bafite.
Yagize ati “Twishimiye kwakira iyi nkunga ya BPR ije kutwunganira mu bikorwa byacu dukora byo gufasha aba bana, twayishimye cyane, ni inshuro ya kabiri bakoze iki gikorwa bikomeza kugaragaza uburyo iyi Banki ituzirikana n’abana muri rusange.”
BPR Bank isanzwe ikorana cyane na SOS Children’s Village Rwanda, dore ko mu 2021 nabwo yatanze inkunga ya miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
SOS Children’s Village Rwanda n’ikigo cyita ku bana bato kuva ku myaka itatu kugeza kuri 11 b’imfumbyi. Abavuye ku muhanda cyangwa mu miryango itabanye neza bagahabwa uburere bubereye umwana ukurira mu muryango muzima.
Binyuze mu bigo bine biri Kigali, Kayonza, Nyamagabe na Byumba uyu muryango ufite abana basaga 1080 harimo abakuwe mu muhanda bagera ku 150.
BPR Bank Rwanda Plc ikomeje gukora ibikorwa bitandukanye bijyanye n’intego yayo yise "For People, for Better ".














Ibitekerezo 0