00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BPR mu gikorwa cyo kwibuka abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na

Richard Dan Iraguha

Kuya 1 May 2013 saa 05:23
Yasuwe :

Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha imirimo ya buri munsi ikorerwa ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, ku wa 26 Mata 2013, Banki y’Abaturage y’u Rwanda yatanze inkunga ingana na Miliyoni 38 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.
Karigirwa Claire, umuyobozi ushinzwe abakozi muri BPR yavuze ko igikorwa cyo kwibuka bakoze , bagiteguye bagamije kwifatanya n’abandi banyarwanda kwibuka no guha agaciro n’icyubahiro (…)

Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha imirimo ya buri munsi ikorerwa ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, ku wa 26 Mata 2013, Banki y’Abaturage y’u Rwanda yatanze inkunga ingana na Miliyoni 38 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

Karigirwa Claire, umuyobozi ushinzwe abakozi muri BPR yavuze ko igikorwa cyo kwibuka bakoze , bagiteguye bagamije kwifatanya n’abandi banyarwanda kwibuka no guha agaciro n’icyubahiro abari abayobozi b’iyi banki, abakozi bayo 26 n’abakiriya bayo bishwe muri Jenoside.

Rumanyika Desire, umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya BPR yavuze ko bajyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka isaba Abanyarwanda kwigira, barihirira aba bana ngo bazavemo abagabo b’ejo hazaza bazifasha bo n’imiryango yabo.

Amafoto/Steven Ndizeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages