Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha imirimo ya buri munsi ikorerwa ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, ku wa 26 Mata 2013, Banki y’Abaturage y’u Rwanda yatanze inkunga ingana na Miliyoni 38 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.
Nyuma yo gutanga inkunga y’amafaranga miliyoni 38 ku rwibutso rw’Abazize Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro , gufasha ibyiciro bitandukanye by’abagizweho ingaruka na Jenoside ni bimwe mu byatumye Mucyo Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside atangaza ko urwego Banki y’Abaturage y’u rwanda iriho mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi rushimishije.
Mucyo Jean de Dieu, ahereye ku bikorwa bitandukanye byakozwe n’iyi banki yayishimiye cyane agira ati “BPR muhagaze neza cyane kurenza ibindi bigo mu Rwanda mu gutanga inkunga mu gufasha abantu batandukanye, mukomeze mutere imbere.”
Mucyo akaba yasabye abayobozi b’iyi banki bakomoka mu mahanga kubera u Rwanda aba Ambasaderi beza. Agira ati “muzatubere ba Ambasaderi beza ku batabyumva, mubigishe, munabeshyuze imyumviye yabo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko yagenze kuko amahanga kurekura inkunga ari uko hari abatangiye kubyumva.”
Ku butumwa rusange yageneye Abanyarwanda bose, Mucyo yasabye ko mateka ya Jenoside yakwandikwa buri wese akandika amateka y’abantu be kugira ngo atazibagirana hakanabikwa amashusho n’amafoto y’ababo.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside iremeza ko intambwe Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) imaze gutera intambwe mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kurusha ibindi bigo mu Rwanda, ikaba inasabwa gukomeza muri uwo murongo mwiza yatangiye.
Karigirwa Claire, umuyobozi ushinzwe abakozi muri BPR yavuze ko igikorwa cyo kwibuka bakoze , bagiteguye bagamije kwifatanya n’abandi banyarwanda kwibuka no guha agaciro n’icyubahiro abari abayobozi b’iyi banki, abakozi bayo 26 n’abakiriya bayo bishwe muri Jenoside.
Karigirwa yagize ati “mu rwego rwo kwifatanya n’ibi byiciro bitandukanye hari abana b’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakoraga muri iyi banki twishyurira amafaranga y’ishuri, barimo 21 biga muri kaminuza n’umwe wiga mu mashuri yisumbuye. Twafashije abapfakazi ba Jenoside mu turere dutandukanye twa Nyagatare na Kamonyi aho twanatanze inka twubaka n’ibiraro. Twanataze miliyoni 38 mu gutera inkunga urwibutso ruruhukiyemo imibiri y’ababujijwe amahirwe yo kubaho na Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Rumanyika Desire, umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya BPR yavuze ko bajyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka isaba Abanyarwanda kwigira, barihirira aba bana ngo bazavemo abagabo b’ejo hazaza bazifasha bo n’imiryango yabo.
Ntabana Richard uhagarariye imiryango y’abibuka ababo muri iyi banki yashimiye BPR kuba yemera igafunga imiryango, ikabafasha kwibuka ababo ibaha agaciro ndetse ikanafasha n’abana bari mu miryango y’abahoze ari abakozi bayo kwiga.
Iki gikorwa cyo kwibuka kirimo gukorwa n’ibigo bitandukanye mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO