Abayobozi ba Bralirwa batangije gahunda y’ubukangurambaga igamije gukangurira urubyiruko ruri munsi y’imyaka 18 kwirinda ibisindisha, ikaba yatangiriye muri College Saint Andre i Nyamirambo.
Uyu muhango witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’uruganda rwa Bralirwa mu Rwanda Jonathan Hall Said, n’abandi bayobozi mu nzego za Leta batandukanye barimo na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabunga Jean Philbert Nsengimana, wabimburiwe n’imikino yahuje abanyeshuri biga mu myaka itandukanye muri College St Andre.
Nk’uko byagarutsweho n’abafashe ijambo bose, kunywa inzoga, no gutumwa inzoga ku rubyiruko ruri munsi y’inyaka 18 ntibyemewe , ababikora bakaba basabwe kubireka kuko uzabifatirwamo azahanwa hakurikije amategeko.
Jonathan Hall, Umuyobozi mukuru wa Bralirwa yavuze ko iyi gahunda y’ubukangurambaga igamije kurinda ejo hazaza h’urubyiruko rw’u Rwanda, bakaba bateganya kuyikomereza no mu bindi bigo by’amashuri yisumbuye.
Yagize ati “Turashaka ko byumvikana neza, inzoga ni mbi ku rubyiruko ruri munsi y’imyaka 18, Bralirwa yenga ibisindisha n’ibidasindisha, uru rubyiruko nta nyota ruzagira, kuko ibinyobwa bijyanye n’imyaka yabo nabyo birahari.”
Yakomeje avuga bazakomeza gushyira imbaga muri ubu bukangurambaga no mu bindi bigo by’amashuri mu rwego rwo kurinda ejo hazaza h’urubyiruko rw’ U Rwanda.
Minisitiri Jean Philbert Nsengimana yavuze ko iyi ari gahunda yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame, ikaba igomba gushyirwamo imbaraga kandi ikagera hose mu gihugu.
Yagize ati “Ejo hazaza hanyu hari mu biganza byanyu, aho mugeze muri iki kigero murimo ni ho muzandika amateka yanyu. Hari amahame mugomba kugenderaho kugirango muzabe abantu b’abagabo n’abagore beza bizihiye umuryango nyarwanda n’Igihugu muri rusange. Murasabwa kugira ikinyabupfura mukirinda ibisindisha.”
Yakomeje ababwira ko bakwiye gukorana umurava, bakirinda gusoma inzoga ahubwo bagasoma ibitabo, kuko inzoga zabicira indoto bafite z’ibyo bifuza kuzageraho mu buzima.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba nawe yavuze ko bazakomeza gushyira imbaraga muri ubu bukangurambaga, bigisha urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange ububi bwo gushora urubyiruko mu bisindisha.
Yagize ati “Iyi gahunda ije mu gihe cyiza, mu gihe twiyemeje kurinda ubuzima bw’abana b’u Rwanda. Mwarabyumvise muri iyi minsi turi mu gikorwa cyo kurinda ubuzima bw’abana b’Abanyarwanda n’abanyamahanga ibinyobwa bisembuye. Umuntu uri munsi y’imyaka 18 aba akiri umwana agikeneye kurerwa ntaba akwiye kunywa ibisindisha kuko aba akiri no ku ntebe y’ishuri.”
Ndayisaba yakomeje ashimira uruganda rwa Bralirwa nk’ikigo cyenga ibisindisha kandi kigahindukira kikanatanga inama, zigamije kubaka no kurinda ejo hazaza h’urubyiruko rw’u Rwanda.
Padiri Dusingizemungu Rambert, Umuyobozi wa Saint Andre yavuze ko mu kigo ayobora nta kibazo cy’abana banywa ibisindisha barahura nacyo mu bana basaga 800 biga muri iki kigo.
Yagize ati “Tugira abana biga bataha n’abandi baba mu kigo, ariko hari ibibazo duhura nabyo cyane cyane ku bana biga bataha, kuko niba umwana akererewe, iyo tuganiriye n’abana tubona ko bimwe mu bibazo bahura nabyo bishobora kuba biterwa n’abanywa inzoga mu rugo iwabo.”
Padiri Dusingizemungu yakomeje abwira abanyeshuri ko Roho nzima itura mu mubiri muzima, kunywa inzoga bikaba byangiza ejo hazaza h’urubyiruko.
Turabayo Eric wiga mu mwaka wa gatanu mu ishami ry’ubugenge n’ubumenyi bw’Isi, yavuze ko azi ububi bw’inzoga. Yagize ati “Njyewe inzoga sinzinywa nta n’ubwo mbiteganya, ariko nzi bagenzi banjye bazinywa mbona nta cyiza zabagejejeho. Ubusanzwe njyewe nikundira n’ibintu biryohera sinkunda ibintu bisharira.”
Turabayo yakomeje avuga ko urubyiruko rukwiye kwirinda ibisindisha ngo kuko ababinywa nta cyiza bibagezaho mu buzima uretse gutera agahinda ababyeyi babo.
Mu Rwanda guha umwana uri munsi y’imyaka inzoga no kuzimutuma bitemewe, uburenzeho akaba ahanwa n’amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO