Ibi byatangajwe ubwo hibukwaga ku nshuro ya 28 abahoze ari abakozi ba Bralirwa bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyaranzwe no gushyira indabo ku rwibutso rw’abakozi 18 bakoreraga Bralirwa cyabereye i Rubavu ndetse hasurwa Urwibutso rwa ‘Commune Rouge’, ahashyinguwe Abatutsi 5206 barimo n’abari abakozi ba Bralirwa.
Munyazesa Concorde uhagarariye imiryango y’abahoze ari abakozi ba Bralirwa yashimiye uru ruganda ku ruhare rwagize mu burezi bw’ababo, asaba ko banabafasha mu mushinga bafite w’ubucuruzi bw’ibiribwa.
Ati ’’Turashimira byimazeyo ubuyobozi bw’uruganda rwa Bralirwa kuko bafashe umwanzuro mwiza wo kurera imfubyi n’abapfakazi b’abahoze ari abakozi b’uruganda kuko twahawe uburezi turahumurizwa mu bihe bikomeye kuko twarangije kaminuza badufasha no kurenzaho bitewe n’ibihe tugezemo bakanatera inkunga umushinga w’ubucuruzi bw’ibiribwa twabagejejeho’’.
Yakomeje asaba ubuyobozi bw’uruganda kuzajya batanga amahirwe yo kubona akazi ku bana bakomoka ku bahoze ari abakozi bayo no kubafasha mu buvuzi.
Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Bralirwa, Uwera Laëtitia yavuze ko bafashije imfubyi kwiga kugira ngo babone amahirwe yo kubona akazi.
Ati “Bralirwa yashyizeho gushyigikira uburezi bw’abana b’abakozi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuko tuzi neza ko iyo umwana yize akaminuza bimwongerera amahirwe yo kubona akazi no kwifasha mu buzima kandi dufite inshingano yo gukora ibishoboka mu kuzanzamura iki gihugu dutanga umusanzu mu kubaka ubushobozi bw’abakozi bacu tunashyigikira ibikorwa bihindura ubuzima bwaho dukorera.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yashimiye Bralirwa ku bikorwa bitandukanye ikora mu kwita ku miryango y’abahoze ari abakozi bayo yizeza ubufatanye bw’Akarere mu gusigasira amateka.
Ati “Ubuyobozi bw’Akarere turashimira uruganda rwa Bralirwa kuko bakora ibishoboka byose mu gufata mu mugongo no gufasha imiryango y’abahoze ari abakozi bayo barokotse no kuba barashyizeho umunsi wihariye wo kubibuka nk’Akarere natwe dufite inshingano zo gushyira amateka mu nzibutso ku buryo bizajya bifasha abantu bose badusura kumenya amateka yacu’’.
Yakomeje avuga ko akarere kagiye kubaka ubusitani bw’amateka azajya agaragaza amateka harimo n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi abizeza ubufasha mu kubakira abarokotse badafite aho kuba no gusana inzu bubakiwe zimaze gusaza.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rubavu Mbarushimana Gérard yashimiye Bralirwa Kiba iha agaciro abahoze ari abakozi bayo, ifasha imiryango basize.
Ati’’Ndashimira Bralirwa kuba iha agaciro abacu bambuwe kuba mwarafashije imiryango y’abari abakozi banyu bazize jenoside ndetse n’ababakomokaho bakabasha kwiga kugeza barangije kaminuza’’.
Bralirwa yanasuye Urwibutso rwa Kigali
Uru ruganda kandi rwakoreye igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Ubuyobozi n’abakozi ba Bralirwa Plc basuye Urwibutso rwa Kigali basobanurirwa amateka yarwo n’uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.
Umuyobozi wa Bralirwa Plc, Etienne Saada, yavuze ko yihanganishije imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimangira ko bazakomeza gufasha abakomoka ku bari abakozi bayo bishwe.
Ati “Uyu munsi turibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni, ndihanganisha ababuze ababo harimo n’abari abakozi bacu.”
“Ubu turibuka twiyubaka niyo mpamvu nka Bralirwa Plc tuzakomeza gufasha abana bakomoka ku bari abakozi bacu bishwe muri Jenoside.”
Umukozi mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Rukesha Paul, yashimye Bralirwa uburyo itahwemye kubaba hafi mu bikorwa byo kwita ku rwibutso no kwita ku barokotse.
Ati “Turagira ngo dushimire Bralirwa kuva mu 2004 umuryango wita ku rwibutso watangira yaradufashije cyane, murabona ubusitani uko bumeze neza ibiti biteyemo n’uko bipanze byose yabigizemo uruhare.”
Bralirwa Plc yibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe u Rwanda n’Isi yose biri mu gihe cy’iminsi ijana yo kwibuka inzirakarengane zishwe.




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!