Nyuma y’igikorwa cy’umuganda rusange uru ruganda rwakoranye n’abaturage, Nyangezi Fredy ushinzwe itumanaho muri Bralirwa, yavuze ko bagira uruhare mu bikorwa biteza imbere umuturage birimo n’ibibafasha kugira ubuzima bwiza.
Yagize ati “ Bralirwa ni umufatanyabikorwa mu bikorera kandi tugafatanya ibikorwa na leta harimo n’ubuzima, nk’uyu munsi nk’abakozi ba Bralirwa twaje gutanga ubwisungane mu kwivuza ku baturage bafite ubushobozi bukeya, batishoboye mu turere turimo inganda zacu i Rubavu na Kicukiro, turafatanya mu bikorwa bitandunye.’’
Abaturage bavuze ko ibikorwa nk’ibi by’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rubavu biberetse ko badaharanira inyungu z’ibyo bakora mu ruganda gusa ahubwo Bralirwa inaharanira ko abaturage bagira ubuzima bwiza.
Nzitabakuze Patrick yagize ati ‘’Ku bwange ndashimira uruganda rwa Bralirwa kuri ubu bufasha batanze bwo gufasha abatishoboye, iki ni igikorwa gishimishije cyane.”
Uwiringiyimana Solange we yagzie ati‘’Ibi bifasha abantu kutarwaragurika, hari abarwara batagira mituweli ugasanga babereye umuzigo ibitaro; ukabona umubyeyi arabyaye arabazwe kandi agatwara amafaranga menshi, kuba Bralirwa itanze mituweli ni byiza cyane kuko hari abo bizaramira.’’
Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu igaragaza ko mu mwaka w’ubwisungane mu kwivuza wa 2017-2018, abaturage bitabiriye gutanga mituweli ku kigereranyo cya 77.8 %.


















TANGA IGITEKEREZO