Nyuma y’urugendo rwo kwibuka abakozi ba Bralirwa bashyize indabo ku rwibutso rw’akarere ka Rubavu ruzwi ku izina rya ‘commune rouge’.
Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rubavu, Kabanda Innocent yasobanuye inkomoko n’amateka y’izina ‘commune rouge’ rifitanye isano n’ibikorwa by’ubwicanyi byahakorewe.
Yakomeje asobanura ko Abantu 4613 aribo bashyinguye mu rwibutso rwa ‘commune rouge’ abandi bakaba bagishakishwa.
Yashoje ashimira Bralirwa inkunga itera abarokotse jenoside by’umwihariko imiryango y’abahoze ari abakozi bayo.
Ati “Turashimira Bralirwa kuba irihira amashuri abana barokotse jenoside ariko
hari inkunga yahozeho yadufashaga mu bucuruzi bw’ibisigazwa bikomoka ku bikoreshwa mu ikorwa ry’ibinyobwa yaharitswe, igarutse yakomeza kudufasha.”
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwampayizina Marie Grace, yashimiye Bralirwa ku nkunga itera abarokotse Jenoside n’akarere muri rusange.
Umuyobozi mukuru wa Bralirwa, Victor MADIELA yabwiye abarokotse ko bazabahora hafi.
Yagize ati “Mu izina rya Bralirwa tuzahora hafi yanyu twishyurira amashuri abana kugeza barangije kaminuza kandi uyu mwaka tuzarihira abaturage 1000 batishoboye baturanye n’uruganda ubwisungane mu kwivuza.”
Abahoze ari abakozi ba Bralirwa bazize jenoside yakorewe abatutsi mu yahoze ari Gisenyi bagera kuri 19.



















TANGA IGITEKEREZO