Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 25 Mata 2013 Bralirwa yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside yakotorewe Abatutsi baguye aho uru ruganda rukorera ndetse n’aho ifite amashami hatandukanye hirya no hino mu gihugu bagera kuri 61.
Uyu muhango wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu mwaka wa 1994 rwaturutse aho uruganda rwa Bralirwa rukorera ku Kicukiro rukagera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro, rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane z’Abatutsi zisaga ibihumbi 11; umuhango wakomereje aho Bralirwa ikorera ku Kicukiro.
Abafashe ijambo bose bibanze ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka yo guharanira kwigira. Nk’uko umuyobozi wa Bralirwa Jonathan Hall yabisobanuye, mu rwego rwo guharanira kwigira Bralirwa ikomeje gufasha abana b’imfubyi basigaye b’abakozi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Bralirwa yafashe ingamba zo gufasha imfubyi z’ababyeyi bahoze bakora muri bayikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Twubatse urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Cyanika mu karere ka Nyamagabe ndetse no ku Gisenyi .
Jonathan Hall yakomeje avuga ko kugira ngo Abanyarwanda babashe kuva mu bihe bibi bahuye na byo, umuti wa mbere ari ugukura amaboko mu mufuka, buri muntu agakora iyo bwabaga kugira ngo yiteze imbere.
Rugege Polain Komiseri ushinzwe ubukungu muri Ibuka yavuze ko buri muntu wese ugira umutima utabara akwiye gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati “Abanyarwanda bakomeje kugira umutima wo gufashanya, ibibazo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babana na byo byagabanuka.”
Igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside bakoreraga Bralirwa kizakomereza kuri Bralirwa ku Gisenyi ku wa mbere, aho bazunamira Abakozi bagera kuri 29 biciwe ku Gisenyi mu 1994.



















TANGA IGITEKEREZO