Uyu muhango waranzwe no gushyira indabo ku rwibutso rushyinguyemo abakozi 18 bari aba Bralirwa no gucana urumuri rw’icyizere, wabereye ku rwengero rw’inzoga i Rubavu no kurw’ibinyobwa bidasembuye ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kabiri.
Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa, Mevid Demessie, yabwiye abitabiriye uyu mugoroba wo Kwibuka mu Mujyi wa Kigali, ko uru ruganda rwihanganishije abanyarwanda bose mu gihe nk’iki cyo kwibuka ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko Bralirwa iri mu bigo bifite abakozi biciwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, uyu ukaba ari umwanya wo kubibuka no kubaha icyubahiro.
Ubwo yagarukaga ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, ‘Kwibuka Twiyubaka’, Mevid yavuze ko Bralirwa ishyize imbere gufasha mu bijyanye n’uburezi abana b’abari abakozi ba Bralirwa, nk’uburyo bwiza buzabafasha kubona akazi.
Ati “Tuzakomeza umurimo wacu wo guteza imbere abakozi bacu, gutanga ubufasha burimo ibikorwa, gufasha impfubyi ndetse n’imiryango y’abarokotse Jenoside.”
Yashimye kandi uburyo leta y’u Rwanda ikomeje gufasha abarokotse Jenoside no gutuma bumva bafite imbaraga zo kubaho. Mevid yashishikarije abantu bose guharanira ko Jenoside yabaye mu Rwanda itakongera kuba ukundi, byaba muri iki gihugu n’ahandi ku Isi.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col Innocent Munyengango witabiriye umuhango, yashimye uru ruganda kuba rufata umwanya rugaha agaciro abari abakozi barwo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagarutse ku bice bigize Jenoside, avuga ko habanza gutegurwa ku buryo bigera aho ikorwa byose byarateguwe. Yagarutse ku mazina amwe ubutegetsi bwa Habyarimana bwahaga ubwoko bw’Abatutsi nk’Inyenzi, bakabikora bagamije gutesha agaciro ubu bwoko, umugambi ari ukuzabarimbura.
Muri Rubavu abarokotse bashimye inkunga bahabwa na Bralirwa
Mu karere ka Rubavu, abana basigaye mu miryango 19 yabashije kurokoka mu miryango y’abari abakozi ba Bralirwa, bashimye inkunga bahabwa n’uru ruganda kuko babashije kurangiza Kaminuza.
Nsengiyumva Damascène wavuze mu izina ry’imiryango 19 y’abari abakozi ba Bralirwa, yashimye inkunga bahawe n’uru ruganda asaba ko byakomeza.
Ati “Abana barokotse Bralirwa yaradufashije kuko 80% babashije kurangiza Kaminuza, turabashimira kuko ni uguha agaciro umusaruro ababyeyi bacu batanze muri uru ruganda. Kwiga ntabwo bishira, mwadufasha gukomeza no mu bindi byiciro kandi n’abarangije Kaminuza mwabafasha kubona akazi mu ruganda igihe gahari kuko ni iwacu.’’
Batamuriza Aline Pascale ushinzwe imirimo rusange n’itumanaho muri Bralirwa, yabijeje ko uru ruganda ruzakomeza kubitaho.
Ati “Mu izina rya Bralirwa ndabihanganisha kandi tuzahora hafi yanyu, niyo mpamvu uruganda rwabafashije kwiga amashuri kugeza muri Kaminuza kuko uwize aba ashobora guhatanira umurimo. Tuzakomeza gutanga umusanzu wacu mu iterambere dufasha imfubyi n’abapfakazi, kandi namwe turabashimira ko mutaheranywe n’agahinda mukiremamo icyizere.’’
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Murenzi Janvier, yashimiye Bralirwa ku bw’inkunga iha abaturage, asaba ko byakomeza.
Ati “Turashima Bralirwa kuba iha agaciro abahoze ari abakozi bayo bazize Jenoside ikaba yararihiriye abana basigaye amashuri turasaba ko nibyo basabye bazabibona natwe nk’ubuyobozi tuzakomeza kubaba hafi kugirango bahorane ubuzima bwiza.’’
Bralirwa isanzwe ikorwa ibikorwa bitandukanye byo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside birimo kurihira amashuri abanyeshuri bakomoka ku miryango y’abari abakozi bayo, kubishyurira ubwisungane mu kwivuza, n’ibindi.
I Rubavu naho habereye ibikorwa byo Kwibuka
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO