Biteganyijwe ko bizatwara amadorali ya Amerika agera kuri miliyoni 48 (asaga miliyari 43 Frw).
Uyu mushinga wiswe Renewable Energy Fund, watewe inkunga na Banki y’Isi n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere ( ENABEL).
Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri BRD, Igihozo Liliane yavuze ko uyu mushinga uzakorwa mu buryo bune kugira ngo ufashe Leta kugera ku ntego yihaye yo kugeza amashanyarazi kuri bose mu 2024.
Ati “Harimo ibijyanye no gufasha abaturage batishoboye by’umwihariko, kubona amashanyarazi ku buryo bwihuse, kuguriza amafaranga za Sacco ziri mu mirenge ari nazo zegereye abaturage noneho zikayaguriza abaturage ku nyungu nke, hari kandi n’uburyo bwo gutanga amafaranga akanyuzwa mu bigo bindi by’imari ukeneye inguzanyo akayisaba.”
Igihozo yavuze ko kandi BRD yategenije ubundi buryo yaguriza ibigo bitanga ingufu zisanzwe kugira ngo byoroherwe gutanga serivisi ku baturage ku nyungu nke.
Ati “Twararebye dusanga bizorohera abaturage batishoboye kwishyura kuko ubusanzwe inguzanyo zisanzwe zishyuraga inyungu igera kuri 20%, ariko kuri iyi gahunda umuturage azajya yishyura hagati ya 9 na 11%.”
Umuyobozi mukuru ushinzwe ingufu zidakomoka ku miyoboro migari muri Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu (REG) , Twesigye James yavuze ko iyi gahunda izafasha Leta kongera umubare w’ ingo zifite amashanyarazi.
Yagize ati “Abaturage bagiye koroherezwa mu kubona inguzanyo binyuze muri SACCO. Uyu mushinga uzagira uruhare rwa 33% , bivuze ko mu myaka itanu abaturage bose bazaba bafite umuriro w’amashanyarazi.”
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwari Alphonse yavuze ko bagiye kureba uburyo buri muturage yagira konti muri Sacco no gukemura ibibazo byaba byugarije izo banki.
Ati “Tugiye kumanuka tuganirize abaturage byimbitse imyumvire ihinduke kuko twabonye ko ingufu zikomoka ku mirasire zihendutse cyane.”
Kuri ubu abanyarwanda bafite amashanyarazi bangana na 51% mu gihugu hose. Hari gahunda y’uko mu 2024% abanyarwanda bazaba bafite amashanyarazi ku kigero kingana 100%, aho ingufu zikomoka ku muyoboro mugari zizaba ari 52% naho ingufu zidakomoka kuri uwo muyoboro zikaba 48%.



















TANGA IGITEKEREZO