Gutanga impapuro mpeshamwenda zifitanye isano n’iterambere rirambye, SLBs, binyuze ku masoko y’imari n’imigabane yo mu bihugu yitezweho kuzana impinduka mu rwego rw’Imari mu Karere.
Binyuze mu guteza imbere ikigega cyo gufasha abikorera ku bufatanye na Banki y’Isi binyuze muri IDA, bigaragazwa ko iyi gahunda izafasha mu kugera kuri serivisi z’imari ku mishinga mito n’iciriritse muri ibi bihe bya nyuma ya Covid-19.
Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, BRD ikomeje gukoresha inzira zitandukanye n’uburyo bunyuranye hagamijwe kugera ku ntego zayo z’iterambere ry’ubukungu no kongera inyungu ari naho hagiye gutangizwa ku mugaragaro impapuro mpeshamwenda zizatangwa nayo.
Gahunda yo gutanga izi mpapuro mpeshamwenda zifitanye isano n’intego z’iterambere rirambye, izaba ishingiye ku muhate wa BRD mu kugera ku ngamba zihariye no gushimangira intego za banki mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye SDGs.
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yagaragaje inyungu ziri mu gufungurira imiryango urwego rw’abikorera ku birebana n’Imari.
Ati “Kugera ku ntego z’iterambere rirambye ntabwo byakoroha tudafashije urwego rw’abikorera kugera ku mari mu buryo buteye imbere, iki ni cyo gikenewe mu gukemura icyuho mu by’imari no gushyiraho uburyo hagerwa ku iterambere rirambye mu buryo burambye.”
Banki y’Isi yamaze kwemeza inyongera y’amafaranga mu kigega cyo kuzahura ubukungu cya kabiri cyizwi nka Hatana-Economic Recovery Fund 2 ku nguzanyo ya miliyoni 20 z’Amadorali bizafasha BRD muri iyi gahunda.
Iyi nkunga kandi izakoreshwa nk’uburyo bwo guteza imbere gahunda yo kuguriza no korohereza gahunda yo gutanga impapuro mpeshamwenda ‘SLB’.
Biteganyijwe ko binyuze muri iyi gahunda, inguzanyo izatangwa mu mafaranga y’imbere mu gihugu bikazafasha BRD kwirinda kugwa mu bihombo by’ifaranga ry’amahanga bihuye no kuba itaguriza amafaranga y’amahanga.
BRD igaragaza iyi gahunda nk’amahirwe yo kongera inkomoko y’umutungo wayo no kongera uburyo burambye bwo kutajegajega mu by’imari.
Ibi kandi bigaragaza u Rwanda nk’igihugu gitanga urugero mu birebana n’Imari hagamijwe guteza imbere urwego rw’abikorera.
Yerekana neza uburyo inguzanyo zoroherezwa n’ibigo by’imari mpuzamahanga zishobora gukoreshwa mu rwego rwo kwagura no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya SDGs ku rwego rw’igihugu.
Ubu buryo bworoshye kandi bushya bushobora kwiganwa no mu yandi masoko kuko buha imbaraga amabanki y’iterambere mu gukusanya inkunga y’imari hatabayeho kubangamira inshingano zayo zo gutanga imari y’igihe kirekire ku bikorera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!