Binyuze muri gahunda yo gushyigikira iterambere ry’igihugu n’abagituye, Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD) imaze gushora amafaranga arenga miliyari eshatu z’amanyarwanda mu bikorwa bijyanye n’uburezi.
Ibikorwa BRD yatanzeho ayo mafaranga byiganjemo ibikorwaremezo nk’inyubako z’amashuli, amacumbi y’abanyeshuli, uburiro, mudasobwa n’ibindi birimo kuvugurura ibigo bitandukanye bigenda bihabwa inguzanyo bitewe n’urwego rwifuzwa kugerwaho na banyirabyo.
Ubwo hasurwaga ibigo bitandukanye biherereye mu mujyi wa Kigali byagiye byubakwa cyangwa bivugururwa ndetse bikanongerwamo ibikoresho hakoreshejwe inguzanyo yatanzwe na BRD, umuyobozi w’iyo Banki, Alex Kanyankole yavuze ko muri rusange bamaze gutanga inguzanyo irenga miliyari eshatu gusa ngo bijyanye n’icyerekezo 2020 bagomba kugeza kuri miriyari 10.
Kanyankole ati “Ibigo byasuwe byatanzweho amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 800, ariko muri rusange urebye amafaranga tumaze gutanga mu bikorwa by’uburezi arenga miliyari eshatu hafi enye, ariko kandi n’uko mu cyerekezo 2020 tuzagera no kuri miriyari 10 bitewe n’aho ibikorwa nk’ibi bizagenda biboneka.”
Ibigo BRD yasuye ni Kigali Parents’ Secondary School riherereye mu Karere ka Gasabo, G.S APEKA riherereye i Kanombe, Good Harvest School riherereye mu Karere ka Kicukiro na Mother Mary School Complex riherereye i Kibagabaga mu Karere ka Gasabo.
Abayobozi b’ibyo bigo bose bemeza ko inguzanyo ya BRD yagize akamaro kanini kubera ko nyuma yo kwifashishwa hubakwa inyubako nshya ubu banateganya kongera umubare w’abahabwa uburezi n’ayo mashuri byose bika bigamije gushimangira uburezi kuri bose.
Richard Nasasira, umuyobozi wa Good Harvest School agira ati “Ubu BRD yatugejeje ku bushobozi bw’abanyeshuli 1200 bivuze ko byasabye ingufu nyinshi zo gushyiraho inyubako zihagije, amashuli, aho bacumbika, ibiro n’ibikoresho n’aho abanyeshuli bagomba kwidagadurira n’ibindi.”
Yakomeje agira ati “BRD rero ni umufatanyabikorwa ukomeye cyane kuko yatwaguye mu bijyanye n’ubushobozi mu mashuli ndetse no mu nyubako.”
Ku ruhande rwa BRD ngo ibi biri muri gahunda yiyemeje kandi izakomeza mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye.
Kanyankole ati “Gahunda yo gutanga inguzanyo mu Burezi ni gahunda dufite muzangombwa kubera ko iyo tuvuga iterambere n’uburezi usanga bihura cyane. Iterambere rirambye ntiryagerwaho hadakozwe ishoramari mu burezi. …Nkatwe nka BRD twiteguye gukomeza gutanga inguzanyo kugira ngo bizakomeze bitere imbere muri ubu buryo.”
BRD ikaba ifite n’ahandi yateye inkunga mu turere twa Kirehe, Nyagatare, n’ahandi.



















TANGA IGITEKEREZO