00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BRD n’abafatanyabikorwa bari guhindura isura y’imiturire muri Kinyinya na Kanombe

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 12 February 2015 saa 11:31
Yasuwe :

Iyo urebye gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri ihera 2013 ikageza 2018, ubona ko abanyarwanda bakeneye amacumbi kubwinshi kandi mu by’ukuri ahendutse.

Ni muri urwo rwego Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) yakoranye n’abashoramari batandukanye mu kubaka amacumbi agezweho, muri bo hari Koperative COHAKI iherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, Koperative Urukumbuzi na yo iherereye mu Murenge wa Kinyinya na Gate Hill Estates ikorera i Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Inzu zubakwa na Koperative Urukumbuzi mu kagari ka Murama muri Kinyinya

Aya makoperative yose akaba ari kuzamura inzu zigezweho zo guturamo ndetse hakaba n’izindi zamaze kuzura, zinatuwemo.

Innocent Mwambaye, Perezida wa Koperative COHAKI agira ati “Nk’uko mubizi twubaka ku bufatanye na BRD. Hafi 90% ni ibya BRD, twe twishatsemo 10%, BRD iratwunganira”

Bari imbere mu nyubako aho bagiye berekwa no mu byumba bizigize

Mu ruzinduko yagiriye ahubakwa izo nzu, umuyobozi wa BRD Alex Kanyankole yashimiye ayo makoperative umurava akorana mu kuyubaka, anabasaba gukora uko bashoboye zigahendukira abanyarwanda kandi zikanubakwa neza.

Ahasuwe hose hamaze kubakwa inzu zirenga 300 zatwaye y’u Rwanda arenga miliyari 4, yatanzwe na BRD nk’inguzanyo kuri abo ba rwiyemezamirimo.

Muri rusange izi nzu zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 17 na 60 z’amafaranga y’u Rwanda

Ubwoko bwa Kabiri bw'inzu zubakwa na COHAKI

Mu Kagari ka Rwankuba i Kinyinya, inzu ihenze ifite agaciro ka miliyoni 54,5 mu gihe ihendutse izaba ifite agaciro ka miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda

Kanyankole ati “Biratanga amahirwe ku banyarwanda batandukanye bitewe n’ubushobozi bafite bityo buri wese akaba yakwibonera icumbi rijyanye n’ubushobozi bwe.”

Aha basuye ni mu mudugudu wa COHAKI uherere i Kinyinya-Rwankuba

Iyi gahunda ikaba izakomereza n’ahandi hatandukanye mu Mujyi wa Kigali no hanze yawo nk’uko bitangazwa na BRD.

Izi nzu zubatswe mu rwego rwo gukoresha ubutaka neza, hubakwa inzu zigerekeranye, kandi BRD yamaze kumvikana n’Umujyi wa Kigali ko mu myaka itatu iri mbere bagomba kuba bubatse inzu 3000 zigerekeranye.

Mu 2015 BRD irateganya miliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda agomba gushorwa mu bikorwa byo kubaka amacumbi.

Abakozi ba BRD bagaragarijwe imiterere y'inyubako n'ubutaka zizubakwaho
Amazu yubatswe na Koperative Urukumbuzi i Kinyinya
Imwe mu nzu zubakwa na Gate Hills Estates y'i Kanombe
Imwe igura miliyoni 60 z'amafaranga y'u Rwanda
Imirimo yo kubaka itanga Akazi ku banyarwanda-Koperative Urumuri
N'ubwo zikiri kubakwa ngo zamaze kubona abazazituramo bityo na mpungenge z'uko habura abazigura
Sekimondo Vincent, umuyobozi wa Gate Hill Estates yereka umuyobozi wa BRD igishushanyo mbonera cy'inyubako z'i Kanombe
Igishushanyo Mbonera-Kanombe
Inyubako zigezweho ziri i Kanombe zubatswe ku nguzanyo yatanzwe na BRD
Aha ni mu gikari kimwe muzubatse i Kanombe yamaze kuzura

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages