00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BRD yasinye amasezerano ya miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika yo kuguriza abikorera

Yanditswe na

Ange Victoire

Kuya 24 September 2015 saa 07:14
Yasuwe :

Banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD) yasinyanye na AFREXIMBANK ifite icyicaro mu Misiri, amasezerano ya miriyoni 10 z’amadolari y’Amerika aziyongera kuyagurizwa urwego rw’abikorera mu Rwanda.

Aya masezerano yasinywe ku wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2015 I Cairo mu Misiri; ahari hafunguwe ku mugaragaro icyicaro cya AFREXIMBANK ndetse n’irahizwa ry’umuyobozi mushya w’iyo Banki.

Umuyobozi wa BRD, Alex Kanyankole n’umuyobozi ushinzwe ubukungu, Emmanuel Murangayisa ni bo basinye mu izina rya BRD; hakaba hari na Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Sheikh Saleh Habimana.

Kanyankole yashimye iyo nkunga iturutse muri AFREXIMBANK ndetse anashima ubufatanye busanzwe hagati y’izo Banki zombi.

Yagize ati “Twishimiye kwakira iyi nguzanyo izadufasha mu kongera imbaraga mu itangwa ry’inguzanyo y’igihe kirekire ku baka inguzanyo muri BRD bafite ibikorwa bijyanye n’ubucuruzi mu Rwanda by’umwihariko inganda nto n’iziciriritse.”

Yashimangiye ko AFREXIMBANK yakomeje kugira uruhare rugaragara mu kuzamura ibigo bishinzwe iterambere byo muri Afurika (African DFIs), iyi nguzanyo ikaba igiye gufasha BRD kubasha guteza imbere ba rwiyemezamirimo mu Rwanda.

Kanyankole yagaragaje ko kuva mu 2012, AFREXIMBANK yahaye BRD miriyoni 15 z’amadolari y’Amerika hakaba hiyongereyeho izi 10 none zose hamwe zikaba zimaze kuba 25 zihawe BRD mu gihe cy’imyaka itatu.

Abayobozi ba BRD bamaze gusinya amasezerano y'inkunga ya Miriyoni 10 z'amadolari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages