Iyi nzu ifite agaciro ka miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda, izubakwa mu Kagari ka Bukomeye, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye, n’umuryango Unity Club ‘Intwararumuri’ n’abafatanyabikorwa bawo barangajwe imbere na BRD.
Ku Cyumweru tariki 3 Nyakanga, nibwo Madamu Jeannette Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa iyo nzu, anashyikiriza ababyeyi 16 bagizwe incike na Jenoside, izindi nzu ebyiri bubakiwe n’umuryango Unity Club ‘Intwararumuri’ ufatanyije na BRD n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB).
Umuyobozi wa BRD, Alex Kanyankole, yavuze ko nk’amabanki, ibigo by’ubucuruzi bya Leta n’abikorera bazakomeza gushyigikira no gutera inkunga gahunda za Unity Club zo gufasha ibyiciro by’abakennye n’abababaye harimo n’abagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kanyankole yavuze ko bazakomeza no kugira uruhare muri gahunda ziri imbere by’umwihariko iyo kubaka inzu izatuzwamo abandi babyeyi b’incike 100 batarabona aho kuba.
Yagize ati “Muri gahunda ziri imbere muri iki gikorwa mumaze gutangiza, ku ruhande rwa Banki itsura amajyambere y’u Rwanda (BRD), yagennye ingengo y’imari ya miliyoni 100 kugirango izunganire muri iki gikorwa cy’ingirakamaro, cyo kubaka iri cumbi .”
Yongeraho ko ibindi bikorwa baba barimo by’iterambere cyangwa bibyara inyungu, byaba bituzuye neza badashyize mu gaciro ngo barebe n’abantu bababaye cyane cyane abarokotse n’abagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Madamu Jeannette Kagame yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye ba Unity Club, barimo Leta y’u Rwanda, BRD, RSSB n’abandi, ku musanzu bakomeje gutanga mu bikorwa byo gufasha abababaye, abasaba gukomezanya urugendo kuko rukiri rurerure.
Inzu ebyiri zashyikirijwe ababyeyi b’incike, zuzuye zitwaye miliyoni 90 z’amafaranga y’u Rwanda.
BRD itera inkunga imishinga myinshi irimo iy’ubuhinzi, ubworozi, ishoramari ryo kohereza ibicuruzwa mu mahanga, ubwikorezi n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO