Igikorwa cyo kwibuka cyabaye kuri uyu wa 6 Gicurasi 2016 ku cyicaro gikuru cya BRD, ahatangiwe ubutumwa butandukanye bukangurira Abanyarwanda kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, no kuva mu rupfu berekeza mu buzima.
Umuyobozi mukuru wa BRD, Kanyankore Alex, yavuze ko kwibuka bigaragaza ukuzirikana ububi bwa Jenoside n’abayizize no guha icyizere abayirokotse n’Abanyarwanda bose ko bitazongera ukundi.
Yagize ati “Ntidushobora kwibagira Jenoside igihe cyose tugihumeka umwuka w’abazima kubera ubugome yakoranywe, ingaruka yatugizeho kuko ariho dukura imbaraga z’uko bitazongera ukundi.”
Mu kiganiro cyatanzwe na Perezida wa IBUKA, Prof.Jean Pierre Dusingizemungu, ku ‘kuva mu rupfu tujya mu buzima’, yavuze ko yashimangiye ko kwibuka ari umuti uvura ingaruka za Jenoside bityo ntawe ukwiye guhungabanywa nabyo.
Yagize ati”Ntabwo dushobora kwibuka abacu duhungabana, tugomba gukomeza kubana n’abacu bishwe. Kwibuka ni igikorwa dukwiye gukora twishimiye ko duhamagara abacu tukabereka aho tugeze twiyubaka, tukabagayira ababishe tukanabashimira abadufasha kongera kubaho.”
Umujyanama mu by’amategeko wa CNLG, Ndahigwa Jean Louis, yibukije ko hakiri ibisigisigi by’ingengabitekerezo ya Jenoside yabibwe kuva kera, kuko hakiri abo igaragaraho.
Yasabye ababyeyi gufata iya mbere bakigisha abakiri bato ububi bwa Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, bakabikora bifashishije ibimenyetso bifatika kuko ariyo ntwaro izatsinda abayipfobya.
Yagize ati” Tugomba gufata iya mbere mu kwigisha urubyiruko ukuri ku byabaye kuko ni intwaro yo guhangana n’abapfobya Jenoside.”
BRD ikomeza gufata mu mugongo imiryango y’abari abakozi bayo, aho ibafasha mu buryo butandukanye, burimo kurihira amashuri abana, gufasha abapfakazi n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO