00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BRD yibutse abari abakozi n’abakiliya bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 28 April 2018 saa 03:24
Yasuwe :

Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD) yibutse ku nshuro ya 24 abahoze ari abakozi bayo, aba Caisse Hypothécaire du Rwanda hamwe n’abakiriya b’izo banki zombi basaga 35 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Igikorwa cyo kubibuka cyabaye kuri uyu wa 27 Mata 2018 ku cyicaro gikuru cya BRD, ahatangiwe ubutumwa butandukanye bugaruka ku kamaro ko kwibuka nk’uburyo bwo guha icyubahiro abishwe bazira uko Imana yabaremye, komora ibikomere abanyarwanda no guhangana n’ingaruka za Jenoside.

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Eric Rutabana, yavuze ko u Rwanda rwahombye abantu bari bafite akamaro bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati “Uyu ni umugoroba ukomeye kuko ntitwibuka ko twabuze abanyarwanda gusa ahubwo turibuka n’uruhare abo twabuze nk’abakozi ba BRD, aba Caisse Hypothécaire n’abakiliya bacu bari bafite mu iterambere ry’iki gihugu.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga BRD izakomeza gufasha imiryango y’abari abakozi b’ibigo byombi n’abanyarwanda muri rusange, cyane cyane abacitse ku icumu mu rugendo rwo kwiyubaka nko kwiga n’ibindi, atanga urugero nk’aho iteganya kuremera abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Gisagara.

Umujyanama mu by’amategeko wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Diogène Bideri, yashimiye BRD ku bw’icyo gikorwa cyo kwibuka yateguye, asaba abanyarwanda kwigira ku mateka u Rwanda rwaciyemo.

Yagize ati “Biragoye kubona ubundi buhamya burenze ubwo abandi baba batanze, gusa nyine ni ugushimira no gukomeza abantu bose kugira ngo dufatanye uru rugendo rukomeye rwo kubaka igihugu tureba imbere heza ariko na none tutirengagije amateka mabi igihugu cyacu cyayuzemo[…] Kwibuka nk’abanyarwanda ni uburyo dufite bwo gukira, kwivura ariko ni umuti ukomeye wangombwa.”

Umwe mu bahagarariye imiryango y’abari abakozi n’abakiliya b’ibyo bigo bishwe, Butera Vedaste, yashimiye BRD uruhare igira mu gufasha abacitse ku icumu by’umwihariko imiryango yasizwe n’abari abakozi bayo, akomeza agira ati “Kwibuka ni byiza kuko bituma abantu biyomora ibikomere ari ku biciwe no ku bishe.”

Imibare imaze gukusanywa na BRD igaragaza ko abari abakozi bayo bishwe ari 13, abakoreraga Caisse Hypothécaire yahujwe na BRD ari barindwi naho abari abakiliya babyo bamaze kumenyekana akaba ari 15.

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Eric Rutabana, yavuze ko u Rwanda rwahombye abantu bari bafite akamaro bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Eric Rutabana n’Umujyanama mu by’amategeko wa CNLG, Dr Diogène Bideri bacana urumuri rw’icyizere
Umujyanama mu by’amategeko wa CNLG, Dr Diogène Bideri, atereka urumuri rw'icyizere imbere ye
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Eric Rutabana, acana urumuri rw'icyizere
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Eric Rutabana n’Umujyanama mu by’amategeko wa CNLG, Dr Diogène Bideri bashyira indabo ku rwibutso rw'abari abakozi ba BRD

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages