00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Brésil: Bolsonaro na Lula bateranye amagambo karahava

Yanditswe na Léana Bisa
Kuya 17 October 2022 saa 08:46
Yasuwe :

Jair Bolsonaro na Luiz Inácio Lula da Silva, bahataniye kuyobora Brésil, bateranye amagambo ubwo bari bahuriye bwa mbere mu kiganiro mpaka mu gihe habura ibyumweru bibiri ngo habe amatora y’icyiciro cya kabiri.

Muri icyo kiganiro mpaka cyacishijwe mu bitangazamakuru bitandukanye, Lula yibasiye Bolsonaro amwita “umwami w’amakuru y’ibinyoma," amushinja kubeshya cyane, kwakira no gutanga ruswa.

Lula, ufite imyaka 76 wahoze ari Perezida wa Brésil kuva mu 2003 kugeza muri 2010, yakomeje abwira Bolsonaro ko imiyoborere ye atari myiza kuva atarabashije kwitwara neza mu gihe igihugu cyibasirwaga na Covid-19 abantu barenga 680.000 bagapfa.

Lula yibasiye Bolsonaro amubwira ko kubera ko yanze kugura inkingo hakiri kare ndetse akanemera ikoreshwa ry’imiti nka hydroxychloroquine, yikoreye umutwaro w’abahitanywe na Covid-19 ku rutugu.

Ati "Uburangare bwawe bwatumye abantu 680.000 bapfa, mu gihe abarenga kimwe cya kabiri bashoboraga gukizwa."

Yakomeje ati “Nta wundi muyobozi ku Isi wakinishije icyorezo [cya covid-19] nk’uko wabikoze.”

Bolsonaro w’imyaka 67 nawe ntiyaherenye amagambo, yakomeje gushaka kwikura ahabi atangira nawe kwibasira mugenzi we yerekana ko Lula nawe atari shyashya.

Yagize ati “Amateka yawe ateye isoni ... Ntacyo wamariye Brésil usibye kwiba amafaranga ya rubanda ukayashyira mu mufuka ndetse ukanayasangira n’inshuti zawe".

Ibi yabihereyeho ku kuba Lula yarigeze gutabwa muri yombi mu 2018 akekwaho ibyaha birumo ruswa ariko nyumwa akaza kurekurwa.

Yakomeje agira ati “Lula ku myaka yawe ukeneye kurekera kubeshya.”

Mu matora y’icyiciro cya mbere, Lula yagize amajwi 48% mu gihe Bolsonaro yagize 43%.

Lula na Bolsonaro bakomeje guhatana bashaka ugomba kuyobora Brésil

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages