Izo ngabo zinjiye mu mujyi Ouagadougou bari mu byiciro bitatau, bamwe baje baturuka mu burasirazuba, abandi mu majyaruguru abandi mu burengerazuba.

Itangazo ryatanzwe n’ukuriye izo nagbo ziyise iz’igihugu, rirasaba abasirikare barinda umukuru w’igihugu “gushyira hasi intwaro bakitanga bakajyanwa mu nkambi ya Sangoulé Lamizana, aho baza kuba bari bo n’imiryango yabo.”

Izo ngabo ni izishyigikiye guverinoma yahiritswe lku butegetsi bw’inzibacyuho.
Umuryango w’’ibihugu bya Afurika wafatiye ibihano Burkina Faso, ndetse iyihagarika mu bikorwa byose bya EU.