00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BSC yatangiye gukoresha ikoranabuhanga rishya mu kurinda umutekano w’amakuru

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 10 November 2023 saa 02:43
Yasuwe :

Ikigo gicuruza internet, ‘Broadband Systems Corporation (BSC)’, cyamurikiye abakiliya bacyo ikoranabuhanga rishya kigiye kujya gikoresha mu gucunga umutekano w’ikoranabuhanga.

Iri koranabuhanga rizajya rikoreshwa binyuze mu cyiswe ‘Defenza’ bijyanye n’icyemezo cy’ubuziranenge mpuzamahanga (ISO Certificate), kigena imikorere ugendereho mu gutanga serivisi z’umutekano w’ikoranabuhanga.

BSC kuri ubu igiye kujya ikoresha ikoranabuhanga riri mu bice bibiri harimo ISO 27001 ikoreshwa mu gucunga umutekano w’amakuru y’abakiliya b’iki kigo na ISO 27701 ikoreshwa mu kurinda ya makuru bijyanye no kumenya abashaka kuyageraho, kureba niba ahererekanywa mu buryo bwa nyabwo akagezwa ku bayaganewe.

Umuyobozi wa BSC, Muhirwa Christian, yavuze ko nk’ikigo gisanzwe gitanga serivisi za internet bashyize imbaraga mu kurinda amakuru y’abakiliya babo.

Ati “Turi ikigo gitanga serivisi za internet ariko uko uyitanga nubwo yaba njyewe uyikoresha mba mfite ibyago byo kuba nagira ibitero by’ikoranabuhanga byatuma ntakoresha amakuru yanjye neza.”

“Kuri BSC dutanga serivisi za internet ariko irindiwe umutekano aho amakuru yanyu mufite tuyabika tukayaha umutekano tukawurinda mu gihe haba hari uwashaka kugira icyo yangiza.”

Umukozi ushinzwe Umutekano w’Amakuru muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Kajangwe Haesen Maurice, yavuze ko iri koranabuhanga rigiye gufasha mu bwirinzi.

Ati “Muri iki gihe abantu bakoresha ikoranabuhanga hari ubwirinzi runaka bakeneye kandi ugasanga rimwe na rimwe badafite abakozi babifitiye ubwo bushobozi cyangwa ibigo bito bidafite ubushobozi bwo kubushyira mu bikoresho bishinzwe umutekano w’ikoranabuhanga.

“Nk’igihugu kirimo gutera imbere kandi gikoresha ikoranabuhanga cyane, hakenewe abantu batanga ibyo bisubizo kandi bituma haboneka amahitamo atandukanye n’ibiciro bikagenda bigabanuka.”

Abakiliya ba BSC bavuze ko kuba bashyiriweho iri koranabuhanga bizabafasha kurinda amakuru yabo bitume bakoresha internet bisanzuye.

Umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi, Rutayisire Célestin, yavuze ko banejejwe no kumenya ko amakuru yabo arindiwe umutekano ntawe uzapfa kuyiba.

Ati “Iki kigo kigerageza gutanga serivisi nziza za internet; ubu bazanye iki kintu gishya cyo ku rwego mpuzamahanga kandi bigaragaza ko bashoboye kwita ku makuru y’abantu, buriya ni ingenzi; biradufashije kumva ko turimo dukorana n’umuntu urinda amakuru yacu kugira ngo atibwa n’abajura.”

Broadband Systems Corporation ni imwe muri sosiyete zicuruza internet yihuta mu Rwanda kuva mu 2008, aho ifite ubushobozi bwo kuyigeza mu turere twose tw’igihugu.

Abitabiriye iki gikorwa banejejwe n'iri koranabuhanga
BSC ishyize imbere gucunga amakuru y'abakiliya bayo
Iki cyemezo mpuzamahanga kizafasha BSC gukomeza gutanga serivisi nziza
Umuyobozi wa BSC, Muhirwa Christian, yavuze ko nk’ikigo gisanzwe gitanga serivisi za internet bashyize imbaraga mu buryo bwo kurinda amakuru y’abakiliya babo
Umukozi ushinzwe umutekano w’amakuru muri Minisitiri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Kajangwe Maurice, yavuze ko iri koranabuhanga rigiye gufasha mu kurinda umutekano w’amakuru
Umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi, Rutayisire yavuze ko banejejwe no kumenya ko amakuru yabo arindiwe umutekano ntawe uzapfa kuyiba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages