Abahinzi batangaga umuceri kuri Koperative, ikabagenera umuceri udatonoye, bakajya kuwitunganyiriza. Kuri ubu, koperative imaze ibyumweru bitatu, itaraha abahinzi umuceri wo kurya mu gihe itegereje ko ujyanwa gutunganywa mu ruganda.
Aba bahinzi bavuga ko iyo bamaze gutanga umuceri udatonoye aho utunganyirizwa, nta burenganzira baba bakiwufiteho.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuga ko mbere yuko umusaruro ujya muri koperative bajya babanza gukuraho uwo barya aho kugira ngo babagenere kandi aribo bawuhinga.
Uwamariya Verena ati “ Umuceri ni uwa koperative, kandi nziko umuceri ukwiye no gutunga umuryango wawuhinze. Bo bashaka ngo tujye kuwugura ku isoko wikubye kabiri.”
Nikuze Beata yunzemo ati “ Abahinzi bafite inzara. Turasaba ko baduha uburenganzira nyine twasarura bakaduha umuceri tukajyana mu rugo, tukawurya uko tubyifuza.”
Abahinzi bari basanzwe bahabwa umuceri udatonoye aho ufite umurima wa hegitare imwe yahabwaga ibiro 200 ariko ngo basanze iyo bawubahaye udatonoye bawugurisha n’abamamyi ntubashe kubarurwa.
Uhagarariye ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama, Habyarimana Antoine avuga ko batawubima ahubwo bahinduye uburyo bwo kuwutangamo kugira ngo bamenye umusaruro wose wavuye mu gishanga.
Ati “Oya ntabwo tuwubima, ahubwo tugomba gufata ingamba zuko buri muhinzi agomba gufata umuceri utonoye. Tugashyira muri cantine ya koperative akajya awufata. Ubu ngubu ni ukugira ngo turebe icyakorwa, ntabwo dushaka umuntu ujyana umuceri imuhira udatonoye, umuceri mwinshi ukanyerezwa ndetse n’abamamyi bakabona uko batwinjirana.”
Yakomeje atangaza ko icyo bashaka atari uko umuhinzi atarya umuceri kuko abyemerewe, ahubwo bagamije kubinyuza mu buryo butuma boroherwa no kumenya umusaruro mbumbe wabonetse.
Mu mwaka ushize, abahinzi bagera ku 6500 basaruye toni 6700 z’umuceri muri iki kibaya cya Bugarama gifite ubuso bwa hegitari 1500.


















TANGA IGITEKEREZO