Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuga ko kutangira ibyangombwa by’ubutaka bya burundu bituma batabubyaza umusaruro uko bikwiye.
Umwe yagize ati "Twebwe nta byangombwa by’ubutaka tugira kandi aha hantu ni ho ba data bari batuye n’abandi twarahaguze, twashatse ibyangobwa ntitwabihabwa, ubu ntabwo wajya muri banki ngo ube wahabwa inguzanyo cyangwa ngo ushyire umuriro (w’amashanyarazi) mu nzu kuko bakigusaba, urumva twasigaye inyuma mu majyambere”.
Undi witwa Sibomana Eric we yavuze ko bahorana umutima uhagaze kuko iyo ufite ubutaka butakwanditseho buba atari ubwawe.
Yakomeje agira ati "Ubu ntabwo tuzi aho turi kuko bavuga ngo iyo udafite icyangobwa cy’ubutaka ntabwo buba ari ubwawe, murumva ko umutima uhora uhagaze kuko tuba twumva isaha n’isaha bahadukura. Ikindi batanga imisoro y’ubutaka kandi natwe turashaka gusora ariko nta cyangobwa dufite ntibyashoboka.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Kankindi Leoncie, avuga ko babarura ubutaka basanze aho aba baturage bavuga ko bakeneye guherwa ibyangombwa, ku ikarita ari aho Ministeri Ishinzwe Ubuhinzi (MINAGRI) yateganyirije kwagura imbibi z’igishanga gihingwamo umuceli.
Yakomeje agira ati “Ubu turi kubiganiraho n’abaturage ku buryo nta n’umwe uzabangamirwa ku mpande zombi. Yaba MINAGRI irabyemera ko tuzabimura kuzabatuza mu midugudu ndetse twaratangiye. Ku kibazo cy’ibyangobwa byo kiri hafi gukemuka nubwo bikiri mu magambo ariko bitarashyirwa mu nyandiko.”
Imidugudu 13 muri 37 ni yo abaturage bayo batahawe ibyangombwa bya burundu by’ubutaka, mu Murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi.



















TANGA IGITEKEREZO