Ibi byumba bitanu birimo n’icyumba cy’ikoranabuhanga riherereye mu murenge wa Bugarama, bikaba byarubatswe ku nkunga y’Abongereza, binyujijwe mu muryango HAWJ (Hands Around the World Jersey).
Ubwo byatahwaga ku wa Gatatu w’iki cyumweru, bamwe mu bana biga muri iri shuri bavuga ko bari basanzwe biga bicaye ari batatu, bamwe bikababangamira ariko ku bw’ibi byumba bagiye kwisanzura bikazatuma n’umusaruro wiyongera.
Nyirabizimana Emeline ati “Twari dusanzwe twicara tubyigana ku ntebe kubera amashuri ari make ariko ubu tugiye kwiga neza, nta nubwo twigaga isomo ry’ikoranabuhanga neza kubera nta mudasobwa twari dufite, none twabonye mudasobwa, bizadufasha kumenya ikoranabuhanga.”
Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri, Ndagijimana Japhet avuga ko abana bigiraga mu mashuri ashaje, bityo ibi byumba bikaba bizabafasha kongera umusaruro.
Kageruka Benjamin, Umuyobozi wungirije ushinzwe guteza imbere ireme ry’uburezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB, avuga ko ibi byumba bizafasha kongera ireme ry’uburezi.
Ati “ADEPR yakoze igikorwa cyiza cyo kubaka amashuri agezweho, dusanze amabwiriza yatanzwe na Minsiteri y’Uburezi yuzuye kandi mudasobwa ziri mu cyumba cyihariye,ibyo ibi ni kimwe mu bizamura ireme ry’uburezi.”
Pasiteri Sebagabo Leonard, wari uhagarariye ADEPR muri uyu muhango, yasabye ababyeyi barera kuri iri shuri ndetse n’abana ko bakwiye gufata izi nyubako neza.
Ibi bymba byatangiye kubakwa muri uyu mwaka wa 2016, byuzuye bitwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 35 harimo ayatanzwe n’umuryango Hands Around the World Jersey n’imiganda y’abakirisitu b’itorero rya ADEPR mu Bugarama.
























TANGA IGITEKEREZO