Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, Rukazambuga Gilbert, yabwiye IGIHE ko iyi mvura yaguye ku wa Gatatu tariki ya 15 Gashyantare, yari nke ariko arimo umuyaga mwinshi.
Ati “Nibyo koko umukecuru Nyirarubona yitabye Imana azize umuyaga wari mu mvura yaguye saa kumi n’imwe n’igice zo ku mugoroba, yagerageje gusohoka akubitana n’igikuta kiramwica, n’inzu 10 zasenyutse izindi 16 zangiritse. Hari n’undi wakomeretse ajyanwa ku kigo nderabuzima.”
Rukazambuga akomeza avuga ko uyu mukecuru wapfuye yajyanwe ku Bitaro bya Gihundwe kugira ngo umurambo we usuzumwe naho abasizwe iheruheru n’uyu muyaga bacumbikiwe ku bandi baturage baturanye nabo.
Usibye izi nzu zahungabanyijwe n’iyi mvura yaguye muri uyu murenge, n’ihene imwe nayo yishwe n’uyu muyaga.
Umukozi ushinzwe kurwanya Iibiza mu Karere ka Rusizi, Nziranziza Martin, avuga ko bafatanyije n’abafatanyabikorwa bagiye kubarura iyo miryango, mu gihe kitarenze iminsi ibiri bakabasha guhabwa ibikoresho by’ibanze.
Mu kwezi gushize, tariki ya 23, imvura yasenye inzu 42 mu Murenge wa Muganza muri aka karere, imiryango igera kuri 22 isigwa iheruheru ariko ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe gukumira Ibiza no gucyura Impunzi, MIDIMAR, bahita bahabwa ibikoresho by’ibanze.



















TANGA IGITEKEREZO