00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugarama: Umubyeyi arashinjwa gutema umwana we amuhanira gukora mu nkono

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 27 December 2017 saa 10:58
Yasuwe :

Umugabo wo mu Kagali ka Nyange, Umurenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi, arashinjwa gutema ukuboko umukobwa we w’imyaka 15, amuziza ko yakoze mu nkono y’ibishyimbo.

Inzego z’ibanze zatangaje ko uwo mwana yatemwe ukoboko mu ma saa mbiri z’umugoroba, kwa 26 Ukuboza 2017, ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Islamic Bugarama.

Ushinzwe uburezi mu Murenge wa Bugarama, Ndwaniye Emmanuel, yabawiye IGIHE ati “Ni umwana wakoze mu nkono afata ibishyimbo arabirya se amutema akaboko, umwana bamujyana kuri Centre de santé (Ikigo nderabuzima cya Islamic Bugarama).”

Uwo mugabo watemeye umwana we yajyanwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bugarama .

Mu ntangiriro z’uku kwezi bwo umwana wo muri uyu murenge wa Bugarama yatwitse na nyina ukuboko amuziza igiceri cya 50.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .