Iki gikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwamaze amezi icyenda rwakozwe n’aba bakomorewe rwaranzwe no kwicuza ku mitima, gutanga ubuhamya no gusaba imbabazi abo bahemukiye.
Nyuma yo gutangira urwo rugendo, kiliziya yabafungiye amasakaramentu yose kugeza kuri iki Cyumweru ubwo bakomorerwaga ku mugaragaro, bahabwa amasakaramentu anyuranye bari kuba barahawe muri icyo gihe.
Umwe mu batanze imbabazi, yabwiye IGIHE ko kuri we yumvise aruhutse ku mutima nyuma yo guhishurirwa amakuru yerekeranye n’umubyeyi we, byatumye anashyingurwa mu cyubahiro nyuma y’imyaka 22 yari amaze atarashyingurwa.
Ati “ Ari kwicuza, asaba imbabazi, yavuzemo izina rya mama noneho abivuze umuntu wari uziranye na mama, banasenganaga, bari banihishanye muri Jenoside arabyumva, amwemerera kutubera umuhuza noneho we akaza kundeba akabinsobanurira. Icya mbere nabanje kumva nduhutse ndavuga nti ‘noneho ubu ng’ubu ngiye kumenya aho mama ari kuko yari yavuze ko azi neza aho ari kandi ko atarashyingurwa.”
“Kuri jye ni inkuru nziza. Nahuye na we turaganira arabimbwira uko byagenze, anyereka aho bamushyize, dusaba ubuyobozi kuduha umuganda w’abaturage, barawuduha, turacukura tugira n’amahirwe mama tumusangamo. Naravuze nti ‘ibyo ari byose byose uyu muntu umaze imyaka 20 afite uwo mutwaro ku mutima, icya mbere nakamukoreye ni ukumubabarira, kuko ndamutse mpabonye, mama nkamishyingura ariko simbohore uwahaturangiye, ubukirisitu bwanjye bwaba bucagase."
Muri iki gikorwa, abasabye imbabazi bapfukamye imbere y’ikoraniro ry’abakirisitu muri iyo paruwasi maze ababahaye imbabazi babahagarara inyuma, babafata ku ntugu mu rwego rwo kugaragaza mu ruhame ko babahaye imbabazi.
Igikorwa nk’iki kandi cyabereye muri Paruwasi gatolika ya Ntendezi mu karere ka Nyamasheke, muri Gicurasi 2016, aho abantu 10 bari barafungiwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakarangiza ibihano, bahawe amasakaramentu ndetse babyarwa muri batisimu n’abo bahemukiye, nk’imwe mu nzira yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.
Uyu muhango wari witabiriwe n’abayabozi batandukanye barimo na Fidèle Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, washimangiye ko iki gikorwa cyo gusaba imbabazi no kubabarira ari indi ntambwe itewe mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel, yasabye abababariwe kwigisha abandi bagize uruhare muri Jenoside kugira ngo na bo babohoke basabe imbabazi abo bahemukiye.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata (rwahoze ari kiliziya), rushyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi barenga ibihumbi 45.
Amafoto: NURC/Twitter



















TANGA IGITEKEREZO