Kuri uyu wa 4 Gicurasi, nibwo basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rwahoze ari kiliziya, aho bunamiye Abatutsi basaga 5000 barushyinguyemo.
Nyuma yo kuva kuri uru rwibutso, berekeje mu Murenge wa Nyamata, basura amatsinda Tuzamurane na Twisungane agizwe n’abapfakazi barimo n’abasigaye ari incike, ibagenera inkunga ya miliyoni imwe y’amanyarwanda mu rwego rwo kubafasha gukomeza kwiteza imbere.
Uwimana Germaine uhagarariye itsinda Tuzamurane, rikora ubucuruzi buciriritse mu isoko rya Nyamata, yavuze ko iyi nkunga bahawe izatuma barushaho kwagura igishoro cyabo no kongera umubare w’ayo bizigamira.
Ati “Ni amafaranga aje adutera inkunga atari ukuvuga ngo tuzagenda tuyishyura, dutanga inyungu. Ni ayacu nk’itsinda Tuzamurane ku giti cyacu.”
Uwimana na Mukamusoni Seraphina uhagarariye Itsinda Twisungane rikora ubuhinzi, bemeje ko nk’uko basanzwe bahererekanya amafaranga binyuze mu kimina, buri wese yakunguka akagira icyo ashyira mu gasanduku ku bwizigame, iyi nkunga nayo bazayibyaza umusaruro muri ubu buryo.
Umuyobozi Mukuru rwa AB Bank, Arah Sadava, yavuze ko bifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igatwara ubuzima bw’abasaga miliyoni bazira ubwoko bwabo.
Yakomeje avuga ko nka banki ishyize imbere iterambere ry’abanyarwanda cyane cyane abagore, bahisemo gutera inkunga amatsinda y’abapfakazi basizwe iheruheru na Jenoside kugira ngo bakomeze kubaho kandi neza.
Ati “Turifuza kuba umwe mu bagize umuryango Nyarwanda. Ni ingenzi kuri twe gufasha abapfakazi basizwe iheruheru na Jenoside. Ni uburyo bwacu bwo kugira uruhare mu mpinduka z’ubuzima bw’Abanyarwanda.”
Sadava kandi yagarutse ku buryo u Rwanda rwongeye kwiyubaka mu gihe gito, avuga ko atashidikanya kuvuga ko ari icyitegererezo cya Afurika, aho yarugererenyije n’uburyo ibihugu birimo na Philippines avukamo bifata Hong Kong.
Amatsinda y’Abapfakazi yatewe inkunga agizwe n’abanyamuryango basaga 30, buri tsinda ryahawe ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO