00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Ababyeyi basabwe kuba maso muri iki gihe abana bagiye mu biruhuko

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 December 2022 saa 07:52
Yasuwe :

Ababyeyi bo mu Karere ka Bugesera basabwe kuba maso muri ibi bihe by’iminsi mikuru n’ibiruhuko, birinda ko byaba umwanya wo kwangiza abana no kubakururira mu bishuko.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukuboza 2022, ubwo abana, abarezi, ababyeyi n’abandi bagenerwabikorwa b’Ikigo Gasore Serge Foundation i Ntarama mu Karere ka Bugesera bizihizaga ibirori bya Noheli.

Gasore Serge washinze ikigo Gasore Serge Foundation yabwiye ababyeyi ko bakwiye kurera abana babo neza bakurikije urugero Yezu yarezwemo kugira ngo ibiruhuko bitaba umwanya w’ibishuko.

Yagize ati “Mu gihe twizihiza Noheli, dukwiye gutoza abana bacu gukurikiza urugero rwiza nk’urwa Yezu mu mibereho yabo ya buri munsi. Tuzi ko atigeze arangwa n’ingeso mbi. Ibyo nib yo natwe tugomba gutoza abana bacu kugira ngo bazabe abantu bagirira akamaro umuryango nyarwanda. Tukabatoza indangagaciro za Gikirisitu zirimo kwerera abandi imbuto nziza no kubahana.”

Gasore Serge yavuze ko kurera bitoroshye ariko nanone iyo umubyeyi yibutse ko ari inshingano abikora abikunze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama, Uwamugira Marthe yavuze ko kuba umubyeyi bijyana no kumva uruhare rwabo mu burezi bw’abana babo babarinda kujya mu ngeso mbi.

Ati“Ni iminsi abana bari hafi kujya mu biruhuko. Babyeyi, turabibutsa uruhare rwanyu mu burere bw’umwana ejo tutazumva umwana wajyanywe mu mirimo ivunanye, wahawe ibiyobyabwenge, wasambanyijwe cyangwa wakorewe ikintu gihungabanya uburenganzira bwe. Twizera ko uburere bwiza muha abana b’u Rwanda ari bwo buzabahindura abayobozi beza h’ejo hazaza h’igihugu cyacu.”

Ganza Diego wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, yavuze ko guhurizwa hamwe mu bihe by’iminsi mikuru bakagirwa inama, ari ingenzi cyane.

Yagize ati “Kubona abantu bangana batya bari hano mu birori byacu biratunezeza cyane kuko bituma twumva twitaweho na hahandi wumvaga ugiye gucika intege ukibuka ko hari abantu b’ababyeyi nk’aba bagukunda kandi bakwifuriza ibyiza.”

Ibi birori biba buri mwaka mu cyumweru cya gatatu cy’Ukuboza mu rwego rwo guha abana ibyishimo, urukundo no kubaremamo icyizere cy’ejo hazaza.

Iby’uyu mwaka byitabiriwe n’abagera ku 1000 barimo ababyeyi, abarezi, inshuti, abayobozi mu nzego z’ibanze, n’abanyeshuri 490 biga mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.

Umwe mu bana atanga ubuhamya muri uyu muhango
Ababyeyi basabwe kuba hafi y'abana babo, babarinda ibyabahungabanya mu biruhuko
Abana, abarezi n'ababyeyi basabwe kuba hamwe kugira ngo ibiruhuko n'iminsi mikuru bizagende neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages