00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Abafatanyabikorwa b’Akarere bahawe umukoro wo gufasha abaturage kuva mu cyiciro cy’abagenerwabikorwa

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 31 March 2019 saa 10:51
Yasuwe :

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Habimana Kizito, yashimye uruhare abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera bagira mu kugateza imbere, abaha umukoro wo gufasha abagatuye kuva mu cyiciro cy’abagenerwabikorwa nabo bakaba abafatanyabikorwa.

Uyu mukoro yawubahaye ku wa 29 Werurwe 2019 ubwo hasozwaga imurikabikorwa ry’iminsi itatu rihuza abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere (JADF) ka Bugesera.

Iri murikabikorwa ryaranzwe no kugaragariza abaturage, inzego za Leta, iz’abikorera n’izigenga ibyo bakora. Buri mufatanyabikorwa yabonye umwanya wo kumurika no gusobanura ibyo akora bigira uruhare mu iterambere ry’Akarere ka Bugesera.

Umuyobozi w’Umuryango wa Gikiristu [Hope for Home Ministries], Nyamushanja Yves, yabwiye IGIHE ko bafasha abana mu bikorwa bitandukanye birimo kwiga n’ababyeyi bagafashwa mu mishinga ibakura mu bukene.

Ati “Dufasha abo bana kwiga kandi aho tugereye mu Karere ka Bugesera ubona hari byinshi byahindutse, tugurira ubwisungane mu kwivuza imiryango yabo kuko ntiwagira umuryango mwiza urwaye, tukanabigisha no kuboneza urubyaro.”

Umukozi w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubumuntu no kudaheza (Humanity & Inclusion) ufasha abafite ubumuga mu Karere ka Bugesera, Habimana Henry, yavuze ko guhurira mu imurikabikorwa n’abandi bafatanyabikorwa aba ari n’umwanya wo kwisuzuma no kugaragaza ko badakora ubusa.

Ati “Igihe nk’iki mbona ari cyiza kuko giha amahirwe buri mufatanyabikorwa wo kugaragariza abaturage ibyo tubakorera n’ibyo tubifuzaho kugira ngo imibereho yabo igende neza.”

Umuyobozi wa JADF mu Karere ka Bugesera, Murenzi Emmanuel, yavuze ko imurikabikorwa nk’iryo ribaha umwanya wo gusobanurira abagenerwabikorwa uko babisigasira.

Ati “Ni igihe cyiza cyo gusobanurira abagenerwabikorwa ibyo dukora ariko bakarushoho no gusobanukirwa uruhare rwabo kugira ngo basigasire ibi bikorwa byiza by’iterambere.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Habimana Kizito, wari umushyitsi mukuru, yavuze ko Akarere ka Bugesera kamaze gutera intambwe ishimishije mu kubaka ubushobozi bw’abaturage binyuze muri Koperative bigizwemo uruhare n’abafatanyabikorwa.

Ati “Ubuyobozi bwa JADF nk’abafatanyabikorwa, muri iyi ntara dusanzwe tuzi ko JADF y’Akarere ka Bugesera isobanutse, ikora neza kandi ikorera kuri gahunda kandi nk’Intara turabashyigikiye.”

Yavuze ko uruhare rwabo ari ntagereranywa, ababwira ko bagomba gukomeza ku buryo abo bafasha bazava mu cyiciro cy’abagenerwabikorwa, bagahinduka abafatanyabikorwa nabo.

Ati “Inshingano dufite uyu munsi ni ugufata umunyarwanda tukamuvana ku rwego rw’umugenerwabikorwa tukamugeza ku rw’umufatantabikorwa. Iyo nshingano twese turayifatanyije.”

Yavuze ko yarebye uburyo bafasha abaturage mu byiciro bitandukanye birimo iby’abarihirira abanyeshuri, abafasha koperative kwiteza imbere binyuze mu matsinda yo kubitsa no kuguriza n’ibindi kandi yabishimye.

Ati “Icyo nababwira ni uko byanshimishije ariko bimpa n’ikindi gitekerezo nibaza ngo ese ‘ibi mbonye mu Bugesera biri ku rwego rwo hejuru, tugeze he twubahiriza inshingano twahawe na Perezida wa Repubulika zo gusiga buri munyarwanda ari umufatanyabikorwa?”

Ngo kuba umuturage afashwa mu buryo bumwe ntibivuze ko ibibazo byose afite yabifashwa ariko umufasha akwiye kumusiga afite umushinga ubyara inyungu uzamusindagiza.

Iri murikabikorwa riba buri mwaka mu Karere ka Bugesera, iry’uyu mwaka ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa 55 muri 62 aka karere gafite.

Bamurika ibikorwa bakora bigamije kuzamura imibereho y’abaturage birimo iby’uburezi, ubuhinzi, kwihangira imirimo, kubitsa no kugurizanya n’ibindi.

Abantu benshi bari bitabiriye iri murikabikorwa ry'abafatanyabikorwa b'Akarere ka Bugesera ryabereye mu Mujyi wa Nyamata
Amahoteli n'ibindi bigo bikorera mu Karere ka Nyamata yari yitabiriye iri murika
Abakora ibikorwa by'ubuhinzi bari muri iri murika
Umusaruro w'ubuhinzi uturuka mu ngufu z'abafatanyabikorwa b'Akarere ka Bugesera, bari muri iri murika
Ubuhinzi ni kimwe mu byo Akarere ka Bugesera gashyize imbere mu rugendo rw'iterambere
Ubworozi bw'amafi ni isoko y'ubukungu muri aka karere gafite ibiyaga byiza
Akarere ka Bugesera gafite abakora ibikoresho byifashishwa mu isuku kandi byujuje ubuziranenge
Abanditsi b'ibitabo nabo bari muri iri murika
Umuyobozi w’Umuryango wa Gikiristu [Hope for Home Ministries], Nyamushanja Yves, avuga ibikorwa bakora mu guteza imbere Akarere ka Bugesera
Abatuye mu Bugesera bamaze gutera imbere mu gutunganya ibikorerwa mu Rwanda
Amabanki nayo yari yitabiriye iri murika asobanura serivisi zayo
Umuyobozi wa JADF mu Karere ka Bugesera, Murenzi Emmanuel, ageza ijambo ku bari bitabiriye iri murika
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye abafatanyabikorwa mu iterambere ry'akarere ayoboye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba, Habimana Kizito
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba, Habimana Kizito (ibumoso) ashimira umwe mu bafatanyabikorwa b'Akarere ka Bugesera ku ruhare yagize mu iterambere ryako

[email protected]

Amafoto: Serge Muhizi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .