Uyu muhango wabaye kuri iki Cyumweru, tariki 30 Mata, muri Paruwasi Gatulika ya Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Aba baranzwe n’ikibi muri Jenoside, basabwe kwitandukanya nacyo ahubwo bagashyira imbere kugaragariza icyiza abarokotse Jenoside.
Aba biyunze nyuma y’abandi 166 bari bateye intambwe nk’iyo muri iyi paruwasi, bagakomorerwa amasakaramentu ndetse babyarwa muri batisimu n’abo bahemukiye.
Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyamata, Emmanuel Nsengiyumva, yavuze ko abakoze jenoside bakwiye guhabwa amasakaramentu na kiliziya nyuma yo kwiyunga n’Imana na Kiliziya nyir’izina, bitewe n’uko bahemukiye Abatutsi, Imana n’Umuryango mugari w’Abanyarwanda. Basabwe kandi kwitandukanya n’ikibi, bongera kwiyunga n’Imana n’abantu.
Inkuru dukesha The New Times ivuga ko Padiri Nsengiyumva yavuze ko abantu bakwiye kujya buri gihe bahitamo icyiza kurusha ikibi, abibutsa ko kiliziya nayo izabafasha muri urwo rugendo.
Yavuze ko nubwo ibikorwa byo gusaba imbabazi no kwiyunga ku bakoze jenoside n’abayikorewe bigenda biba, hakiri inzira ndende kuko abatera iyi ntambwe ari bake ugereranyije n’abakoze ibi byaha.
Yavuze kandi ko ikindi cyiciro kizamara amezi atandatu kigiye guhita gitangira mu kwezi gutaha.
Padiri Ubald Rugirangoga watangije ibikorwa by’ubwiyunge hagati y’abahemutse n’abo bahemukiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko yishimira iyi gahunda agereranya n’intama iba yarazimiye, ikongera ikagaruka mu nzira nziza.
Ati “Iyo intama izimiye ikangiza ibihingwa by’abantu, ni ikimwaro ku mushumba.”
Yasobanuye ko abihayimana bananiwe kuyobora mu nzira nziza intama zabo (abakirisitu) babahungisha ikibi.
Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Xaverine Uwimana, yavuze ko abishwe muri Jenoside bambuwe ubuzima n’abo bari baturanye ndetse bari basanzwe basangira. Yashimiye Kiliziya Gatolika yafashe iya mbere mu gukora ibikorwa bigamije ubumwe n’ubwiyunge ku buryo abakoze ibyaha biyambuye uwo mwambaro bakimika ubumwe.
Pierre Butoki wahawe imbabazi yashimye ineza yagiriwe nubwo yemeza ko bitaba byoroshye gufunguka umutima ugasaba kubabarirwa n’abo wahemukiye.
Amafoto: TNT



















TANGA IGITEKEREZO