Abaturage baturanye n’uyu muryango bavuga ko ku mugoroba wo ku wa Mbere, umugore wo muri urwo rugo n’abana be basangiye amafunguro y’umugoroba, ariko mu gitondo bakamererwa nabi mu nda byanaviriyemo umwana umwe witwa Niyitanga Jean Nepo w’imyaka 13 kuhasiga ubuzima.
Umwe muri abo baturage yabwiye IGIHE ko bakimara kugaragaza ibimenyetso byo kugubwa nabi, abagize uyu muryango bariye kuri ibyo biryo bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nzangwa, ariko babasuzuma bakubura indwara byatumye babasubiza mu rugo kugira ngo babahe imiti ibarutsa uburozi.
Bageze mu rugo ngo bakomeje kuremba ndetse mu ijoro ryo ku wa Gatatu umwana umwe yitaba Imana abandi batatu na nyina biba ngombwa ko ubuyobozi bubasubiza kuri icyo kigo Nderabuzima, nacyo kibohereza ku bitaro bya ADEPR Nyamata aho nabo bivugwa ko bamerewe nabi.
Umugabo wo muri uru rugo we yarusimbutse bitewe n’uko atari ahari ubwo baryaga ibyo biryo, bitewe n’uko we yari yagiye mu kazi.
Aba baturage ngo bakeka amarozi bitewe n’uko kwa muganga babasuzumye babura indwara ndetse ngo muri uyu murenge hagaragara cyane amarozi ku buryo mu minsi ishize hari umuyobozi w’umudugudu uherutse kwicwa arozwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’u Burasira zuba, IP Emmanuel Kayigi yabwiye IGIHE ko abagize uru rugo bariye amafunguro baza kumererwa nabi munda, bajyanwa ku kwa muganga, ariko umwana umwe agahita yitaba Imana ejo ku wa Gatatu.
Ati “Umuryango wa Ntakaziraho Théogene w’abantu batandatu, hafashwe batanu baribwa mu nda bahita bajya kwa muganga, umwe muri bo yahise yitaba Imana abandi basubiye kwa muganga aho bikekwa ko baba barozwe.”



















TANGA IGITEKEREZO