00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Abantu umunani bagwiriwe n’urusengero batatu barapfa

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 18 May 2015 saa 07:29
Yasuwe :

Abantu batatu bapfuye bagwiriwe n’urusengero rw’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi ruherereye mu mudugudu wa Cyahafi, Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera.

Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 17 Gicurasi, muri aka karere haguye imvura ikomeye irimo n’umuyaga, hagakekwa ko ariyo mpamvu y’impanuka yagushije igisenge cy’urusengero yahitanye ubuzima bw’abantu batatu.

Aganira na Radiyo Rwanda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge Nsengiyumva Charles yemeje aya makuru avuga ko abagwiriwe n’igisenge bari mu isubiramo ry’indirimbo (repetition).

Yagize ati’’Bari mu rusengero baza kumva igisenge gitangiye gukaka basohoka biruka bose, batatu banyura mu muryango umwe usohoka n’abandi batanu banyura mu wundi abo batatu bagwirwa n’igisenge batarasohoka abandi batanu babasha gusohoka. Babiri bahise bapfa undi apfira mu bitaro bya Ruhuha.’’

Nsengiyumva yongeyeho ko ari impanuka isanzwe kuko arirwo rusengero rwari rushyashya mu murenge wa Nyarugenge rwubakishije ibikoresho bikomeye, rusakaye neza kandi nta mezi atandatu yari ashize rwuzuye.

Yihanganishije ababuriye ababo muri iyo mpanuka asaba abantu kwita ku bisenge byabo kuko imvura irimo kugwa ifite umuyaga mwinshi.

Iperereza rirakomeje ngo hamenyekane neza icyateje iriya mpanuka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages