00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Abanyarwanda baba mu Bushinwa baremeye incike za Jenoside

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 10 February 2016 saa 08:09
Yasuwe :

Abanyarwanda bahuriye muri Diaspora ya Guangzhou bavuze ko bishimira gushyigikira gahunda za Leta y’u Rwanda, ari nayo mpamvu baremeye abapfakazi 100 b’incike za Jenoside batuye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera ihene, igikorwa cyatwaye agera kuri miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda yo mu Mujyi wa Guangzhou mu Bushinwa bwavuze ko bwatekereje gutera inkunga bamwe mu basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo bari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 21 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo buyobozi bwavuze ko bwahisemo kujya mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa 10 Gashyantare 2016 kubera amateka yihariye ya Jenoside yahakorewe, bityo bagenera ihene 100 abapfakazi n’incike za Jenoside bahatuye.

Umuvugizi wa Diaspora Nyarwanda mu Mujyi wa Guangzhou, Shyaka Bruce yahumurije abo bakecuru n’abakambwe, abizeza ko nubwo baba hanze y’igihugu ariko bahora babazirikana.

Yagize ati “Ndabizeza ko ntacyo muzaba mu gihe hakiri abantu batekereza neza kandi babazirikana, kandi tunakangurira urubyiruko bagenzi bacu bo muri Diaspora zitandukanye kwitabira gukora ibikorwa nk’ibi biteza imbere Abanyarwanda.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwavuze ko bwashimishijwe n’ukuntu Abanyarwanda baba mu mahanga bazirikanye abo bapfakazi n’incike, bukavuga ko n’abandi badakwiye kujya bategereza gutanga inkunga mu gihe cyo kwibuka gusa.

Barakagwira Edissa, utuye mu Mudugudu wa Kanzenze mu Murenge wa Ntarama, yavuze ko itungo yahawe rizamufasha mu gukemura utubazo twa buri munsi yajyaga ahura na two.

Yagize ati “Iri tungo rizamfasha kubona ibikoresho by’abana biga birimo amakaye n’amakaramu kandi niryororoka rizajya rimfasha gukemura tumwe mu tubazo nahuraga na two mu buzima bwa buri munsi.”

Diaspora Nyarwanda yo mu Mujyi wa Guangzhou igizwe n’Abanyarwanda bagera kuri 75 bakora imirimo itandukanye, bakavuga ko na bo bajya bagira umwanya wo gutanga umusanzu wabo mu bikorwa bitandukanye biteza imbere Abanyarwanda birimo no kugoboka abakene.

Mbere yo gutanga inkunga babanje kunamira abazize Jenoside bashyinguye mu ributso rwa Ntarama
Umuvugizi wa Diaspora Nyarwanda mu Mujyi wa Guangzhou, Shyaka Bruce
Perezida wa Duaspora ya Guangzhou Imangu Kome Eddy ashyikiriza ihene umwe mu bakecuru
Abahawe ihene bavuze ko zizabafasha gukemura bimwe mu bibazo
Abagize Diaspora ya Guangzhou na bamwe mu bahawe ihene

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages