Ubwo bwiherero bwubakiwe imiryango itandatu yatujwe mu nzu zubatswe n’umuryango Ukuri Kuganze ariko ntiyabwubakirwa kndetse nazo ntizashyirwamo ibyangombwa nkenerwa birimo ibirahure mu madirishya n’inzugi, guterwa icyondo cya kabiri n’ibindi.
Icyo gikorwa kizatwara amafaranga asaga miliyoni y’amanyarwanda, cyatangijwe kuri uyu wa 2 Kamena 2017, gihuzwa n’icyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Umwe mu bapfakazi ba Jenoside wubakiwe ubwiherero, yavuze ko kuva yatuzwa muri iyo nzu yajyaga gutira ubwiherero mu baturanyi bitewe n’uko atabufite.
Yagize ati “Ndashimira SNV itwubakiye imisarane. Iyo twakeneraga kwiherera twajyaga gutira mu baturanyi; ariko se ubu wahora ujya mu rugo rw’umuntu umwuguruza? Ni ikibazo.”
Umuyobozi uhagarariye SNV mu Rwanda, Phomolo Maphosa, yavuze ko imaze imyaka myinshi ikora ibikorwa by’iterambare cyane cyane ibyo kugeza ku baturage amazi meza, isuku n’isukura n’ibindi.
Yavuze ko muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23, ari umwanya wo kwereka abacitse ku icumu ko batari bonyine.
Yagize ati “Muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umwanya wo kubereka ko twifatanije nabo, tubari hafi. Turi kumwe nabo mu bikorwa byo kubaka igihugu.”
Yakomeje avuga ko mu myaka ine amaze mu Rwanda yabonye ari igihugu cyiza ndetse ko buri gihe mu kwezi kwa kane yibuka inzira y’umusaraba rwanyuzemo agatangazwa n’uburyo rwabashije kongera guhuza Abanyarwanda bakaba umwe.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe ubukungu, Eric Ruzindaza, yavuze ko SNV ari umufatanyabikorwa mwiza w’akarere by’umwihariko ayishimira kuba yazirikanye abapfakazi ba Jenoside.
Yagize ati “Nk’abafatanyabikorwa bakoze icyo bakwiye gukora. Kuba bateye ingabo mu bitugu abacitse ku icumu bari bariho mu buzima budashimishije, ni nayo mpamvu tuvuga ko bacitse ku icumu ariko ntibabuze igihugu.”
Yakomeje avuga akarere kazakomeza kwita ku bibazo aba bacitse ku icumu bafite bijyanye n’ubushobozi kazagenda kabona.
Nyuma yo kubumba amatafari no gutangiza igikorwa cyo kubaka ubu bwiherero kizamara ibyumweru bibiri, abakozi ba SNV bahise basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, aho basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace banashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi irenga 5000.
SNV ni umushinga uterwa inkunga na Leta y’u Buholandi, watangijwe mu myaka 50 ishize. Ukorera mu buhugu bisaga 38 bikennye byo ku mugabane wa Afurika, Asiya na Amerika y’Epfo. Mu Rwanda watangiye kuhakorera mu 1980, ubu ukorera mu turere twose.



















TANGA IGITEKEREZO