Imiryango 7 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu murenge wa Nyarugenge, bavuga ko ibisenge by’inzu bubakiwe kidasakaye neza, bemeza ko isaha ku isaha bishobora kuguruka ari nabyo bituma babigerekaho amabuye menshi birengera.
Abaganiriye n’umunyamakuru wa IGIHE, bavuga ko izi nzu zubatswe mu mu mudugudu w’Agateko bazimazemo imyaka ibiri kandi bakaba barazigiyemo zituzuye neza kuko batari bafite aho kuba. Aba baturage bafite impungenge z’uko zishobora kuzabagwa hejuru.
Umwe muri bo yagize ati “Izi nzu twazigiyemo zituzuye neza, ku buryo n’inzugi ari twe twagiye tuzikingishiriza, zari zihari ariko zidakinze.Ubu rero iyo umuyaga uhushye cyangwa imvura iguye irimo umuyaga, igisenge kirazamuka kikajya hejuru. Ubu nashatse abana banshyirira amabuye hariya ku gikoni kuko igisenge cyari cyagurutse rwose cyagiye.”
Mugenzi we avuga ko icyo kibazo bakigejeje ku muyobozi w’umurenge, akagishyira mu maboko y’ushinzwe imibereho myiza, babemerera kuzabaha imisumari nyuma yo kuza kugenzura imiterere y’icyo kibazo.
Umuyobozi w’umudugudu w’Agateko Alphonse Ndagijimana, avuga ko iki kibazo ubuyobozi bukizi.
Yagize ati “Aya mazu bayagiyemo ataruzura, ku buryo na sima yashyizwemo bari mu nzu, kubera ko abenshi muri bo batari bafite aho kuba. Kuba rero amabati asambuka, umuntu ari mu nzu , si kimwe n’uko umuntu yakomeza gukodesherezwa inzu yo kubamo n’umurenge ejo n’amafaranga akaba yabura nyirinzu akayikurwamo. Hari imisumari yaje bazayibaha barebe ko basana izo zifite ikibazo.”
Charles Nsengiyumva, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge, yatangarije IGIHE ko icyo kibazo cyatewe na rwiyemezamirimo wabatengushye.
Yagize ati “Amazu barimo ni amazu mashyashya amaze imyaka nk’ibiri, ubwo ni kwa kundi abantu batera nk’umusumari ntufate neza. Rwiyemezamirimo wayubatse, yaba yaradutengushye. Hari amazu yo hepfo yubatse neza, amazu yo haruguru ntaruzura, kuko rwiyemezamirimo yarubatse agejeje hagati arabita arigendera, uyu munsi Akarere karashaka uburyo ayo mazu yarangizwa.”
Ubuyobozi bw’umurenge bugaragaza ko hari undi rwiyemezamirimo wabonetse ugiye kuza kurangiza izi nzu, zigaturwamo zimeze neza.



















TANGA IGITEKEREZO