00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Abarokotse Jenoside bahawe amazi meza n’amashanyarazi aturuka ku zuba

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 27 May 2018 saa 07:21
Yasuwe :

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (Mininfra), yahaye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu mudugudu wa Rutobotobo, Akagari ka Murama, Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ivomo ry’amazi meza, amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, inataha ku mugaragaro inzu 20 yabasaniye.

Uyu mudugudu bawutujwemo mu 2008 ariko inzu zabo zari zarashaje ku rwego rwo kubavira, zidakinze, ibikoni n’ubwiherero biraye bizabagwaho, nta mazi meza n’amashanyarazi bagira.

Kuri uyu wa Gatanu ubwo Mininfra yabashyikirizaga ku mugaragaro izo nzu yabasaniye, amazi meza n’amashanyarazi aturuka ku zuba, aba baturage bishimiye ubu bufasha kuko abakeneraga umuriro wa telefoni bagombaga gukora urugendo rw’ibilometero bine bajya kuwushaka i Nyamata.

Mukarumanzi Claudine w’imyaka 36, yashimiye Mininfra yabasaniye inzu dore ko uyu mudugudu bawutujwemo bavanywe aho bari baratataniye batagira aho kuba.

Uwimana Thacienne uri mu basaniwe inzu yagize ati “Twumvise twishimye cyane, izi nzu bashyizemo inzugi z’ibyuma, ahavaga baradusakarira, ahari harasataguritse barahasana, turishimye, hari n’ibikoni byari bigiye kugwa, ubwiherero n’ibindi ariko barahasannye hose, twabonye ko dufite imiryango pe, ikindi ntabwo tuzongera kubungana ijerekani tujya mu gishanga, kuko duhawe amazi meza, byadushimishije cyane”.

Aba baturage muri rusange kandi bifuje ko ubutaha bahabwa umuriro w’amashanyarazi ufite imbaraga, ku buryo bayifashisha mu gukora ibikorwa bibazanira amafaranga nko kogosha, gukoresha ibyuma bisya n’ibindi.

Kimwe na bagenzi be, bifuje ko ubutaha bahabwa umuriro w’amashanyarazi ufite imbaraga, ku buryo bayifashisha mu gukora ibikorwa bibazanira amafaranga nko kogosha, gukoresha ibyuma bisya, ndetse bakaba banabasha kureba za televiziyo.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri Mininfra, Ing. Kamayirese Germaine, yasabye abarokotse Jenoside gukomeza gutwaza no gukomera mu buzima bushaririye bwo kubura ababo bicwe muri Jenoside.

Yababwiye kandi ko nta mpamvu yo guheranwa n’agahinda, kuko bafite igihugu kibakunda kandi kitazahwema kubaba hafi, abasaba gushyira hamwe n’abaturanyi babo bagakoresha ibikorwa remezo bahawe.

Yagize ati “Ibikorwa remezo nk’ibi bitanzwe bigirira akamaro abaturage mwese, niba ari amazi akaba ay’abaturage mwese kandi n’ibitarabagezwaho mwavuze ko mwifuza, mu gihe cya vuba bizashakirwa ibisubizo kugira ngo igihugu kirusheho kuzamuka mu iterambere”.

Nubwo hari abasaniwe inzu, humvikanye ikibazo cy’abarokotse Jenoside badafite amacumbi imyaka ikaba ibaye 24 basembera. Kamayirese yasabye akarere gukora ibarura ryihuse bakamenyekana bakubakirwa mu buryo bwa vuba.

Inzu zasanwe zatwaye Miliyoni 20.000.000 z’amafaranga y’u Rwanda, imirasire itanga amashanyarazi yatanzweho 17.580.000 Frw, naho ivomo ry’amazi ryubatswe ku mafaranga ibihumbi 879.000 Frw, yose hamwe akaba ari miliyoni 38.370.000 Frw.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri Mininfra, Ing. Kamayirese Germaine na Uwimana Thaciana uri mu basaniwe inzu wanifuje ko bahabwa ubutaka bwo guhingamo ubwatsi bw'inka bahawe na Perezida Kagame
Imwe mu nzu zavuguruwe zigashyirwamo amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba
Kamayirese yasabye Meya wa Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel (Ibumoso) gukora ibarura ryihuse ry'abacitse ku icumu badafite amacumbi bakubakirwa
Abaturage ba Rutobotobo n'abakozi ba Mininfra
Mukarumanzi Claudine uri mu basaniwe inzu avuga ko afite icyizere cyo kubaho, agashimira n'ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri Mininfra, Ing. Kamayirese Germaine
Kamayirese Germaine afungura ku mugaragaro ivomero rya Rutobotobo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages