Uyu mudugudu bawutujwemo mu 2008 ariko inzu zabo zari zarashaje ku rwego rwo kubavira, zidakinze, ibikoni n’ubwiherero biraye bizabagwaho, nta mazi meza n’amashanyarazi bagira.
Kuri uyu wa Gatanu ubwo Mininfra yabashyikirizaga ku mugaragaro izo nzu yabasaniye, amazi meza n’amashanyarazi aturuka ku zuba, aba baturage bishimiye ubu bufasha kuko abakeneraga umuriro wa telefoni bagombaga gukora urugendo rw’ibilometero bine bajya kuwushaka i Nyamata.
Mukarumanzi Claudine w’imyaka 36, yashimiye Mininfra yabasaniye inzu dore ko uyu mudugudu bawutujwemo bavanywe aho bari baratataniye batagira aho kuba.
Uwimana Thacienne uri mu basaniwe inzu yagize ati “Twumvise twishimye cyane, izi nzu bashyizemo inzugi z’ibyuma, ahavaga baradusakarira, ahari harasataguritse barahasana, turishimye, hari n’ibikoni byari bigiye kugwa, ubwiherero n’ibindi ariko barahasannye hose, twabonye ko dufite imiryango pe, ikindi ntabwo tuzongera kubungana ijerekani tujya mu gishanga, kuko duhawe amazi meza, byadushimishije cyane”.
Aba baturage muri rusange kandi bifuje ko ubutaha bahabwa umuriro w’amashanyarazi ufite imbaraga, ku buryo bayifashisha mu gukora ibikorwa bibazanira amafaranga nko kogosha, gukoresha ibyuma bisya n’ibindi.
Kimwe na bagenzi be, bifuje ko ubutaha bahabwa umuriro w’amashanyarazi ufite imbaraga, ku buryo bayifashisha mu gukora ibikorwa bibazanira amafaranga nko kogosha, gukoresha ibyuma bisya, ndetse bakaba banabasha kureba za televiziyo.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri Mininfra, Ing. Kamayirese Germaine, yasabye abarokotse Jenoside gukomeza gutwaza no gukomera mu buzima bushaririye bwo kubura ababo bicwe muri Jenoside.
Yababwiye kandi ko nta mpamvu yo guheranwa n’agahinda, kuko bafite igihugu kibakunda kandi kitazahwema kubaba hafi, abasaba gushyira hamwe n’abaturanyi babo bagakoresha ibikorwa remezo bahawe.
Yagize ati “Ibikorwa remezo nk’ibi bitanzwe bigirira akamaro abaturage mwese, niba ari amazi akaba ay’abaturage mwese kandi n’ibitarabagezwaho mwavuze ko mwifuza, mu gihe cya vuba bizashakirwa ibisubizo kugira ngo igihugu kirusheho kuzamuka mu iterambere”.
Nubwo hari abasaniwe inzu, humvikanye ikibazo cy’abarokotse Jenoside badafite amacumbi imyaka ikaba ibaye 24 basembera. Kamayirese yasabye akarere gukora ibarura ryihuse bakamenyekana bakubakirwa mu buryo bwa vuba.
Inzu zasanwe zatwaye Miliyoni 20.000.000 z’amafaranga y’u Rwanda, imirasire itanga amashanyarazi yatanzweho 17.580.000 Frw, naho ivomo ry’amazi ryubatswe ku mafaranga ibihumbi 879.000 Frw, yose hamwe akaba ari miliyoni 38.370.000 Frw.


















TANGA IGITEKEREZO