Ni gahunda uyu muryango wihaye, yibanda ahanini ku guharanira imibereho myiza no kubaka ubumwe n’iterambere by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Igendana n’ibikorwa birimo kubafasha guhangana n’ibibazo byo mu mutwe, ibiganiro by’isanamitima n’umushinga wa Nyunganira, ubafasha kwirinda kwiheba.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo 2022, nibwo GAERG yatanze inkoko 950 ku babyeyi bagize imiryango 95 yo mu midugudu ya Cyingabo na Kinyinya.
Ni inkoko zatanzwe binyuze mu mushinga wa Nyunganira ubafasha kwirinda kwiheba no gutera imbere, ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe ubuzima, ubudaheranwa n’iterambere (AHEZA Healing and Career center) gifasha abarokotse Jenoside.
Bamwe mu bahawe izi nkoko bavuga ko zizabafasha mu buryo bwinshi, burimo kurinda abana imirire mibi, kuko bazabona amagi.
Mukandoli Caroline yagize ati "Ndashimira GAERG ukuntu buri gihe ituba hafi, ikaba noneho yaduhaye n’inkoko. Guhera ubu, ubuzima bugiye guhinduka kuko nizitera amagi icumi, nzaryamo atanu n’abuzukuru banjye, ayandi atanu nyagurishe nguremo umuriro cyangwa isukari."
Munyankore Jean Baptiste we yagize ati "Ndokotse Jenoside yabaye mu 1994 nagiye mu bwigunge, ntawe twaganiraga, ntawanyunganiraga mu bitekerezo, nuko nyuma nza kunganirwa n’abana ba GAERG bituma mva mu bwigunge, mpura n’abandi bituma ubuzima buhinduka mu buryo ntabivuga."
Akomeza avuga ko izi nkoko bahawe n’ibindi byose uyu muryango wabahaye bazabibyaza umusaruro, kuko aya ari amatungo atazabagora n’ubwo bashaje.
Umuyobozi mukuru w’umuryango GAERG, Jean Pierre Nkuranga, yashimiye aba babyeyi uburyo bitabiriye gahunda z’isanamitima, abasaba ko izi nkoko bahawe bazazifata neza bakazibyaza umusaruro, hakaba impinduka mu buzima bwabo.
Ati "Ndabashimira mu buryo dukorana, ariko nkaba mbasaba ko bazitaho zikabafasha gukemura ibibazo byo mu mutwe biterwa no kwiheba n’ubukene bukabije, zikazababyarira amafaranga aturutse ku bworozi bw’inkoko, azabafasha mu buzima bwabo."
Nkuranga akomeza avuga ko aba babyeyi aribo bihitiyemo korora inkoko kuko abenshi bakuze, bakaba biteze impinduka nziza ku buzima bwabo, nk’uko GAERG yiyemeje kubafasha hamwe n’abafatanyabikorwa bayo.
Buri muryango wahabwaga inkoko icumi ndetse n’ibiryo byazo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!