Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma mu bakozi batanu bakekwa batatu muri bo bafungwa by’agateganyo.
Muri izo mpamvu harimo izagaragajwe n’impuguke za polisi ubwo zakoraga iperereza ku nkongi y’umuriro yagaragaraye mu nyubako Sager Ganza ikoreramo.
Mu ijoro ryo ku wa 14 z’ukwezi gushize, nibwo polisi yatabajwe igasanga umutamenwa w’Ikigo cy’Imari Sager Ganza ubikwamo amafaranga urangaye kand icyumba cyarimo uwo mutamenwa ari cyo cyahiye gusa.
Polisi yasanze inzugi zifunze, ubushinjacyaha bukavuga ko nta wundi winjiyemo uretse abakozi, kandi ko inzu yatwitswe amafaranga ntayo ahari mu rwego rwo kujijisha.
Abacamanza bahaye agaciro impamvu zitangwa n’ubushinjacyaha zirimo kuba bakekwaho gukoresha urundi rufunguzo rw’umutamenwa no kuba umuzamu atarahuruje ababishinzwe cyangwa ngo abaturanyi ahubwo akoherereza ubutumwa ushinzwe inguzanyo amusaba kumuhamagara ngo hagiye kuba ikibazo mu kazi ngo ni atabare, kandi ubwo butumwa bukoherezwa mbere y’uko inzu itangira gushya.
Mu bandi babiri barekuwe by’agateganyo ni uwari ukuriye icyo kigo i Bugesera n’umucungamari wacyo, urukiko rwasanze nta mpamvu zihari zikomeye zemeza ko bari mu mugambi wo kunyereza Miliyoni 12 no gutwika ibiro bya Sager Ganza.
Nubwo bivugwa ko ari ukunyereza umutungo wa Sager Ganza, abaturage batari bake bari bitabiriye kumva umwanzuro w’urukiko, bavuga ko abafunzwe bagomba kuryozwa ari umutungo wa rubanda, dore ko ari ikigo cy’imari iciriritse babitsagamo.



















TANGA IGITEKEREZO